Imibereho y’abaturage

Gakenke: Abaturiye umusozi wa Kabuye barasaba umuhanda

Photo

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nemba mu karere ka Gakenke mu gice kigana ku musozi wa Kabuye barataka kutagira umuhanda wabafasha mu migenderanire nyamara ngo aka gace kabo kajya kanagendwamo na ba mukerarugendo baza gusura bimwe mu byiza nyaburanga biri kuri uwo musozi wa Kabuye.

Abatuye mu kagari ka Gisozi mu murenge wa Nemba w’akarere ka Gakenke ni bo bataka iki kibazo cyo kutagira umuhanda wabafasha mu migenderanire, ibi ngo bikanagira ingaruka mu rindi terambere ryabo aho ngo hari n’ibindi bikorwaremezo baba bagenewe ntibibagereho kubera kutagira umuhanda, aho ngo hari nk’ishuri bafite ahitwa ku Mushubi ariko ryajya kuvugururwa imodoka ntizibashe kuhageza ibikoresho bigatuma ahubwo ryimurwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko iki kibazo busanzwe bukizi ariko hataraboneka ubushobozi bwo kuba uyu muhanda watunganywa, NZAMWITA Deogratias uyobora aka karere avuga ko harimo gushakwa ikindi gisubizo binyuze no mu baturage ubwabo.

Nemba ya Gakenke

Mu gihe kandi abatuye muri aka gace bagaragaza ko kutahagira umuhanda binagira ingaruka ku bukerarugendo bukorerwa ku musozi wa Kabuye ucumbikiye iriba rya Nyirarucyaba n’ubuvumo butangaje, ubuyobozi bw’aka karere bwo buvuga ko ubukerarugendo buhakorerwa budakeneye imihanda ikoze neza kuko kugenda n’amaguru ngo ari kimwe mu bigize ubukerarugendo buhakorerwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top