Imibereho y’abaturage

Gakenke: Babangamiwe n’amafaranga bakwa ngo basezerane mu mategeko.

Photo

Iyo uganiriye n’abaturage batandukanye bo mu karere ka Gakenke bakubwira ko bazi neza akamaro ko kugira ngo umugabo n’umugore babane ari uko babanje gusezerana imbere y’amategeko kuko iyo bitagenze gutyo ngo hari inkurikizi nyinshi bigira ku muryango.

Ibitekerezo by’aba baturage byumvikanisha ko ingaruka nyinshi zo kubana badasezeranye zigera ku mugore, iyi ari nayo mpamvu bashimangira ko abagabo ari bo ahanini usanga bagenda biguru ntege mu gusezerana n’abo bashakanye.

Icyakora ku rundi ruhande ngo hari n’abagore banga gusezerana nkana iyo batizeye uburambe bw’urugo bagiye gushinga, cyane cyane iyo basanzwe bafite imitungo iruta iy’umugabo bagiye gushakana.

Ariko kandi amafaranga ibihumbi bitanu asabwa abashaka gusezerana imbere y’amategeko, nayo ni imwe mu zindi mpamvu zikomeye zitangwa n’ababana batarasezeranye nk’intandaro yo kunanirwa gusezerana, ku bwo kutabasha kubona ayo mafaranga.


Gusa mu mpamvu zose zitangwa n’abaturage, iyo bahurizaho n’ubuyobozi bw’akarere gusa ni iy’imyumvire, kuko ngo amafaranga bacibwa iyo bagiye gusezerana yo iyo bagaragaje ko nta bushobozi bafite bayasonerwa nk’uko umuyobozi w’aka karere NZAMWITA Deogratias yabibwiye TV/Radio1.

Nta mibare ifatika ubuyobozi bw’aka karere ka Gakenke bugaragaza y’imiryango ibana itarasezeranye, gusa umuyobozi w’aka karere ashimangira ko ari ikibazo kikihagaragara ku bwinshi, aho basabye abayobozi b’imirenge kubarura imiryango ibana itarasezeranye kugira ngo hakomeze gukorwa ubukangurambaga, no korohereza iyo miryango gusezerana.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top