Imibereho y’abaturage

HUYE – NYANZA: Uturere tugiye gufatanya kubaka ikiraro kimaze igihe cyarangiritse.

Photo

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye,buravuga ko buteganya ibiganiro n’akarere ka Nyanza mu kurebera hamwe uko ikiraro gihuza utu turere cyazakorwa ku bufatanye bw’impande zombi.Ni mu gihe iki kiraro kimaze igihe cyarahagaritswe nyuma yo gusenywa n’umugezi wuzuye,by’umwihariko biba ikibazo ku ngendo zikoresha ibinyabiziga.

Hashize igihe kitari gito iki kiraro kinyura hejuru y’umugezi wa Ntaruka gihuza utu turere ku mpande zombi mu rugabano rw’imirenge ibiri,Rwaniro ku ruhande rwa Huye,na Rwabicuma ku ruhande rwa Nyanza cyarangiritse.Imihanda yaturukaga ku mpande zombi nayo yarasibye kubera ko itagikoreshwa nyuma y’uko iki kiraro gisenywe n’amazi y’umugezi,aho abaturage by’umwihariko aba bo mu murenge wa Rwaniro bakenera serivisi zitandukanye mu karere ka Nyanza,mu mwaka ushize bavugaga ko bibabangamiye.

Hari abana bajya kwiga hakurya bavuye mu murenge wa Rwaniro bajya Rwabicuma ,aba ngo iyo imvura yaguye uyu mugezi ukuzura biba ikibazo bamwe bakarara hakurya;mu cyifuzo basangiye ni ugukora iri teme,bityo ubuhahirane bugasubira uko bwahoze n’ibinyabiziga bigasubira kunyuraho.

Kongera gukora iki kiraro ngo birasaba ubufatanye bw’utu turere tubiri Nyanza na Huye. Ange Sebutege uyobora akarere ka Huye avuga ko bateganya kuhajyana na mugenzi we uyobora akarere ka Nyanza,hakarebwa uburyo hakwihutishwa uyu mushinga wo gukora iki kiraro ,hagendewe ku nyigo n’ingengo y’imari.

Abatuye utu duce duhuzwa n’iki kiraro,ngo ntibaba borohewe mu gihe cy’imvura bitewe no kuzura kw’uyu mugezi,bikabasaba kujya kuzenguruka cyangwa bagahitamo gusubika ingendo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top