Imibereho y’abaturage

Huye: Uku kwezi kurarangira buri muturage afite ubwiherero-Meya Sebutege.

Photo

Mu gihe hirya no hino mu karere ka Huye hakigaragara imiryango itagira aho kuba,ndetse n’indi itagira ubwiherero,ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko ikibazo cy’amacumbi kizaba cyarangiranye n’uyu mwaka,naho abatagira ubwiherero byo kikaba cyakemutse mu gihe kingana n’ukwezi kumwe.

Abatagira amacumbi,abayafite ariko yangiritse yabasaziye ho, ni bimwe mu bibazo byigaragaza mu mirenge itandukanye y’aka karere ka Huye.

Ibi kandi bikajyana n’imwe mu miryango usanga itagira ubwiherero bwujuje ibisabwa,aho usanga hari ahari ubwiherero buriho ibiti gusa butubakiye,ahandi burubakiye ariko nta nzugi cyangwa se budasakaye.Hakaba n’imiryango itabugira burundu ivuga ko ikoresha ishyamba nk’ubwiherero cyangwa se bakajya kubutira mu baturanyi.

Ibi byose abagize iyi miryango bavuga ko biterwa n’ubukene butatuma bashobora kwiyubakira.Kuri aba batagira aho kuba ,ubuyobozi bw’akarere buravuga ko habarurwa imiryango 193 kandi bihaye intego ko uyu mwaka urangira bose babonye aho kuba.

Ku bijyanye n’imiryango itagira ubwiherero ,ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko hari imiryango isaga 300 igomba gufashwa kuri iki kibazo,ariko yo ngo ntibizarenza ukwezi kumwe.Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko bizakorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Ibi ariko ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bizashoboka mu gihe abayobozi b’inzego z’ibanze,begereye abaturage no gufatanya nabo,hakiyongeraho n’uruhare rw’abafatanyabikorwa bigahinduka ubufatanye mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage batishoboye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top