Imibereho y’abaturage

Musanze: Arashinjwa gushinga ishuri rya baringa agamije kunyereza inkunga y’urubyiruko

Photo

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’uwitwa NYIRAMPAKANIYE Jeane d’Arc washinze ishuri rya baringa agamije kurya inkunga igenewe guteza imbere urubyiruko.

Aho ubundi ngo yagombaga kwigisha abana 30 mu gihe cy’amezi ane mu mushinga wari washowemo miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, nyamara we mu byo yagombaga abana ntagire na kimwe abaha.

Nk’uko abanyeshuri bigiye muri iryo shuri ryitwa “Tuberwe Knitting Tailoring and Handcraft Center” ryakoreraga mu karere ka Musanze babibwiye TV/Radio1 ngo abagera kuri 30 ni bo bari batewe inkunga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA, aho ngo bagombaga kwishyurirwa ishuri ry’imyuga bagahabwa n’ibibafasha mu myigire yabo birimo kubagaburira n’amafaranga y’urugendo bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi (2000Frw).

Iri soko ryaje gutsindirwa n’uwitwa NYIRAMPAKANIYE Jeane d’Arc utari usanzwe afite ishuri kuko n’iryo bigiyemo ryafunganye no kurangiza kwabo, ikibazo kinini bafite kugeza ubu kikaba ari uko mu byo yabagombaga nta na kimwe yabahaye uhereye no ku mpamyabushobozi zabo kugeza no ku mafaranga bagenewe yamunyujijweho.

Uru rubyiruko rumaze amezi abiri rurangije amasomo ruvuga muri iki kibazo cyabo babonamo n’akaboko k’abayobozi kuko bakomeje kubateragana nta wushaka kubakurikirano ikibazo, bagakeka ko mu mafaranga y’uyu mshinga yanyerejwe hashobora kuba hari abayariyeho.

NYIRAMPAKANIYE Jeane d’Arc ushinjwa kwikubira iyi nkunga ifite agaciro ka miliyoni mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda igenewe urubyiruko mu buryo bw’uburiganya we ntacyo yashatse gutangariza TV/Radio1 kuri iki kibazo

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Musanze NTIRENGANYA Emmanuel avuga ko kubwe iki kibazo atari akizi ariko agiye guhita akinjiramo byimbitse kuko ngo ibyo aba banyeshuri bavuga bibaye ari ko byagenze koko haba harimo amakosa adakwiye kwihanganirwa.

Uretse kuba NYIRAMPAKANIYE Jeane d’Arc ashinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe abanyeshuri yigishaga, hanakemangwa uburyo yabashije gutsindira iryo soko ubusanzwe ryari rigenewe abari basanzwe bafite amashuri kandi we ntaryo yari afite n’iryo yahise afungura rikarangirana n’uyu mushinga kuko ubwo twahageraga mu gukurikirana iyi nkuru twasanze hafunze ndetse harimo gutegurirwa gukorerwamo ibindi bidafite aho bihuriye no kwigisha.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top