Imibereho y’abaturage

Musanze: Ubuyobozi bushya bwiyemeje kubakira inzu 417 abatishoboye badafite aho baba

Photo

Kimwe mu bibazo byakomeje kuvugwa kenshi mu karere ka Musanze ni ikibazo cy’abaturage batishoboye badafite aho kuba biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo ibiza, gusaza kw’amazu n’ibindi.

Ubwo inama njyanama y’aka karere yafataga umwanzuro wo kweguza komite nyobozi yose yayoboraga aka karere ku itariki ya 3 Nzeri 2019, perezida w’inama njyanama y’aka karere ABAYISENGA Emile yabwiye TV/Radio1 ko rimwe mu makosa bashinja abo bayobozi ari ukwirengagiza abatishoboye badafite aho baba nyamara ubushobozi bwo kububakira butabuze.

Bamwe mu baturage bagiye bagaragariza TV/Radio1 iki kibazo cyo kutagira aho baba harimo n’umubyeyi witwa NYIRANSABIMANA Felesita ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe utuye mu kagari ka Gashinga mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, aho ngo amaze umwaka urenga inzu imusenyukiyeho ubuyobozi bukamusezeranya kumuha amabati ariko agategereza amaso agahera mu kirere.

Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere NTIRENGANYA Emmanuel yabwiye TV/Radio1 ko kimwe mu byo bashyize imbere ari ukwita kuri aba baturage batagira aho baba, aho ngo aka karere gafite intego yo kubaka inzu 417 zizatuzwamo abadafite aho baba batishoboye mu mirenge itandukanye bitarenze uyu mwaka.

Uyu muyobozi avuga ko mu kubakira abo baturage hazaherwa kubo bigaragara ko bababaye nabi kurusha abandi ariko bitavuze ko hari uzacikanwa kuko icyo bifuza ari uko nta muturage wasigara adafite aho aba.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top