Imibereho y’abaturage

Ngororero- Sovu: Barinubira gukurwa ku rutonde rw’ abafata inkunga y’ ingoboka y’ abakuze

Photo

Abageze mu zabukuru batuye mu murenge wa Sovu, mu karere ka Ngororero bemeza ko batishoboye bavuga ko bakurwa ku rutonde rw’ abafata inkunga y’ ingoboka kandi batishoboye.

Seburiri Papias umwe mu bemeza ko bakuwe kuri uru rutonde avuga ko yabwiwe ko kuba afite abana benshi ari cyo cyatumye arukurwaho kandi ngo muri bo nta n’ umwe ushoboye gukora.

Aragira ati:” Bambwiye ko bankuye kuri uru rutonde bitewe nuko mfite abana batandatu.Muri aba bose nta n’ umwe ushoboye gukora kuko ni utwuzukuru tw’ imfubyi tukiri duto.”

Nkundwanabake Thacienne we avuga ko yakuwe kuri uru rutonde rw’ abafata inkunga y’ ingoboka kandi afite ubumuga ndetse n’ abana be babiri na bo bakaba babufite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge Harerimana Adrien avuga ko nta muturage ugeze mu zabukuru ubarurirwa mu cyiciro cya mbere utishoboye ukurwa kuri uru rutonde.

Icyakora ahamya ko uwarushyizweho atanze amakuru ku mibereho ye atari ay’ ukuri, iyo bimenyekanye aruvanwaho.

Hari abafata inkunga y’ ingoboka bayikoresha nabi.
Iki gihe ariko baba birengagije ko hari igihe kigera bakayikurwaho kugira ngo bahe umwanya abandi.

Inkunga y’ingoboka ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zashyizweho zigamije kuzamura abaturage batishoboye binyuze mu cyiswe VUP(Vision Umurenge Program) . Uretse inkunga y’ingoboka, gahunda ya VUP inatanga imirimo ku batishoboye(Public Works) ndetse ikanatanga inguzanyo ku bashoboye kuyibyaza umusaruro(Financial Support).



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top