Imibereho y’abaturage

NYAGATARE: Meya arashinja abaturage kwitwaza kuvoma bakazana Kanyanga.

Photo

Ni abatuye mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Cyembogo mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare hafi neza y’umugezi w’umuvumba uhana imbi n’igihugu cya Uganda. Bavuga ko ubusanzwe bavomaga amazi y’umuvumba none ngo kuri ubu ntibemererwa kuyavoma bakavuga ko amazi atangwa n’ikigo WASAC bahawe aza gake gashoboka bityo bagasaba ko bahabwa amazi meza dore ko n’ayo babujijwe y’umuvumba bayakoresha ari amaburakindi kuko nayo abatera indwara kubera umwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian yavuze ko impamvu babuzwa kuvoma umuvumba ari uko hari abagenda bagiye kuvoma bakagarukana kanyanga.

Aba baturage barataka amazi mu gihe hari uruganda rutanga amazi rwari rwubatswe mu kandi kagari ka Rwentanga abaturage bavuga ko rwatangaga amazi meza gusa bagatungurwa nuko rwahagaze rumaze imyaka itatu yonyine rukora.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko ari umusoramari wari waruzanye nyuma ananirwa kurubyaza umusaruro araruta aragenda.

Nubwo uru ruganda rutagikora rukaba rwaramezeho ibigunda, ibyuma rwakoreshaga biracyari bizima ku buryo rusanwe rwakongera gutanga amazi nkuko byahoze.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top