Imibereho y’abaturage

Nyamasheke: Abasigajwe inyuma n’amateka babujijwe kubumba.

Photo

Abasigajwe inyuma n’amateka ni abanyarwanda imibare ikigaragaza ko bakiri inyuma muri gahunda zinyuranye zaba iz’uburezi,ubuhinzi n’izindi,aba ariko ntibahwema kugaraza ko kuba batuzwa mu midugudu yabo yihariye ari kimwe mu bituma batabona icyo bigira ku bandi aho hari n’abagaraza ko hari ubwo abandi bagenerwa imirima bo ntibayihabwe nkuko aba bo mu murenge wa Bweyeye wo mu karere ka Rusizi baherutse kubitangariza tv na Radio One.

Nkuko ubuhinzi ari bwo bubeshejeho abanyarwanda benshi,gusa hari ababufatanya no gucuruza cyangwa indi mirimo ibafasha kwinjiza amafaranga abafasha kubatunga.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bo bagaragaza ko bahawe imirima bahinga,ariko ko bari basanzwe bacukura ibumba bakaribumbamo inkono,imbabura n’ibindi bashoraga mu isoko bakabona amafaranga atunga imiryango yabo mu gihe ibyo bahinze bitarera,gusa kuri ubu ngo babujijwe kuzongera gucukura ibumba aho n’ubigerageje banyir’ubutaka bamukubita.

Aba biganjemo abakuze bavuga ko nkuko abandi bahinga bakanacuruza nabo babona imibereho yabo ishingiye cyne ku mirimo yo kubumba,akaba ariho bahera basaba ubuyobozi kubarwanaho nabo bakabona uko bazajya babona ibumba ribafasha kubona amafaranga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri Ngendahima Leopold avuga ko aba baturage aho bacukuraga ibumba ari mu murima w’undi muntu bityo ko nyir’ubutaka yanze ko bazajya bacukura ubutaka bwe we ntacyo bamwishyuye bityo ko nk’ubuyobozi bamaze kubona amafaranga aturutse mu karere azabafasha gukodesha ubutaka aba basigajwe inyuma n’amateka bazajya bacukuramo ibumba.

Ni ikibazo cyakunze kuvugwa cyane aho ahenshi abasigajwe inyuma n’amateka bakunze kumvikana bagaragaza ko ubuyobozi buri kubabuza umurimo wabo wo kubumba ariko bakabinyuza mu kubabuza kuzongera gukura ibumba,abo mu karere ka Rusizi umurenge wa Bweyeye nabo bavuga ko bafite ikibazo nk’iki.gusa abasigajwe inyuma n’amateka bagaraza ko n’iyo bahabwa imirima bagahinga ariko kubumba batabireka kuko nabo ariho bakura amafaranga abatunze.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top