Imibereho y’abaturage

Nyamasheke-Karambi: Abaturage bakirije RIB ibibazo by’ubushoreke

Photo

Muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kwegera abaturage babasobanurira imikorere y’urwego rw’ubugenzacyaha, Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2019 abakozi ba RIB basuye umurenge wa Karambi w’akarere ka Nyamasheke. Muri bimwe mu bibazo abaturage bagaragaje harimo n’ibyubushoreke aho abagabo bata ingo bakajya gucyura abandi bagore.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko muri uriya murenge ikibazo cy’ubushoreke cyari hejuru cyane ariko ngo nyuma yo kwigishwa biri kugenda bigabanuka.

Uretse kuba muri uyu murenge havugwa ubushoreke ngo abenshi mu bagabo bakunze gutera inda abana b’abakobwa bakiri iwabo batarageza ku myaka y’ubukure. Bamwe mu bagabo bagahitamo kubana na bo bigatuma bagata abagore babo b’isezerano, Ni nabyo abagore bo muri uyu murenge bashingiraho bavuga ko ubushoreke buri kugira ingaruka zirimo no kuba abana babo batabona uko biga ndetse n’umutungo w’umuryango abagabo bakawusahura bawujyana mu ngo nshya.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabwiye abaturage ko bakwiye kujya bagana inzira y’amategeko bakarega abagabo baba bagiye mu nshoreke,guta urugo no gusahura umutungo wagatunze umuryango. Mbabazi yanagarutse ku kibazo cy’abagabo basambanya abana maze asaba ababyeyi bafite abana batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure kugana ubugenzacyaha.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ibibazo cy’ubushoreke muri ako karere bigenda bifata indi ntera dore ko hari n’igihe usanga umugabo umwe afite abana 12 yabyaye ku bagore bane batandukanye(Abana batatu kuri buri mugore ).

Ikibazo cy’ubushoreke RIB ntiyahuye na cyo muri Nyamasheke gusa dore ko no mu karere ka Rusizi aho babanje mbere yo kwerekeza muri Nyamasheke na ho abagore bagaragaje ko babangamiwe cyane nabwo,aho ngo hari n’abanga kujya gutanga ikirego bizeye ko abagabo bazagaruka.

Mugihe kingana n’iminsi 4 abakozi b’ urwego rw’ubugenzacyaha bamaze muri utu turere duhana imbibi bakiriye ibirego by’abaturage ndetse banafungura dosiye zigomba gushyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top