Imibereho y’abaturage

Nyamasheke-Kirehe: Ivuriro ridakora nijoro ririmo gutuma babyarira mu ngo.

Photo

Ikirwa cya kirehe giherereye mu kiyaga cya kivu rwagati kikaba ari n’umudugudu w’akagari ka Rugari umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke. Abaturage bo kuri iki kirwa bavuga ko biyubakiye poste de santé ariko ngo bahura n’imbogamizi zirimo kuba iyo hagize umuturage urwara nijoro adashobora kubona umuvura kuko umuganga uhakorera ataha ku gicamunsi ahagana saa cyenda z’amanywa.

Uretse kuba urwaye mu masaha y’ijoro atabona umuvura, banahuriza ku kuba umugore utwite iyo afashwe n’inda bigorana kumwambutsa ikiyaga cya kivu bamujyana ku bitaro bya Kibogora,ahanini ngo mu masaha y’ijoro iyo umugore akeneye kujya kubyara bamwambutsa mu bwato bakoresheje ingashyi, bamwe bakabyarira mu nzira abandi hari nubwo ngo babyarira murugo.

Umuyobozi w’uyu mudugudu witwa NTAMUSHOBORA Samson avuga ko kuba umuganga ukora kuri iyi poste de santé ataha kare ngo ni kimwe mu bigira ingaruka ku baturage cyane nk’iyo hagize urwaza umwana mu masaha y’ijoro ndetse no kuba kuri iki kigo hadatangirwa serivisi yita ku bagore batwite .

NTAMUSHOBORA akavuga ko baramutse bahawe umuganga ukora nijoro ndetse bakanafasha abagore kujya babyarira aho ku kirwa batarinze kwambuka bajya mu murenge wa Kanjongo ngo byabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Umuyobozi w’aka karere w’agateganyo NTAGANIRA Josue Michel avuga ko bagiye gukora n’umushoramari weguriwe iriya poste de santé maze harebwe uburyo hashyirwa umuganga wa Nijoro ndetse no kwagura serivisi zihatangirwa zirimo no gufasha abagore batwite.

Umudugudu wa Kirehe ugizwe n’ibirwa 3 birimo bibiri bituwe n’abaturage 1136 batuye mu ngo 196 ikindi gisigaye kiriho ingo 29 . Nta bundi buryo bw’ingendo bukoreshwa kuri iki kirwa uretse ubwato.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top