Imibereho y’abaturage

NYARUGURU-KIBEHO: Bimwe ingurane banamburwa uburenganzira ku masambu yabo-Abaturage.

Photo

Bamwe mu batuye mu kagari ka Gakoma umurenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru,baravuga ko nta gikorwa kirambye bagikorera mu masambu yabo bitewe n’uko babwiwe ko bazimurwa hagaterwa icyayi,nyamara bagategereza bagaheba.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buravuga ko ababariwe ahazaterwa icyayi bishyuwe,ko abo bandi batabujijwe gukorera mu masambu yabo.

Ni imiryango ituye ku misozi iriho ibikorwa byayo nk’inzu,imyaka n’amashyamba ,abaturage bahatuye bavuga ko hashize igihe babwiwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi NAEB ko iyo misozi batuyeho izahingwaho icyayi,kandi kuhahinga bisaba kubanza kwimurwa bo n’ibyabo,ariko ngo bakomeje gutegereza ko ibyo babwiwe bishyirwa mu bikorwa baraheba.Ibi ngo byatumye nta kintu bashobora gukora cy’igikorwa kirambye cyangwa ibihingwa bitinda,kugira ngo batazabihomberamo mu gihe uwo mushinga uzaba utangiye.

Ibi bikorwa bavuga ni nko guhinga ishyamba,insina , kuba wakubaka inzu,aho abasore bavuga ko bari mu gihirahiro bikaba byaranabahagarikiye umushinga wabo wo kubaka ku bari babifite muri gahunda. Aba baturage bifuza kumenya iki gikorwa ngo kimaze amezi atandatu babwiwe niba kizakomeza cyangwa cyarahagaze,kugira ngo nabo bakomeze ibikorwa babo.

Kuri iki kibazo,umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko, avuga ko umuntu avuga ko yabariwe ari uko bamaze kumwereka agaciro k’imitungo ye mu mafaranga agomba guhabwa. Ni ho ahera avuga ko ahabazwe hazakoreshwa abaturage bamaze kwishyurwa,ndetse n’icyangombwa cy’ubutaka Rwiyemezamirimo yamaze kugihabwa,bityo aba bandi batarabarirwa ndetse batanabwiye ingano y’amafaranga y’ingurane bazahabwa ngo ntawababujije gukorera mu masambu yabo.

Ubuyobozi bw’akarere ariko buvuga ko hari abaturage bari banze ko babarirwa nk’abazimurwa hagaterwa icyayi,nyuma babonye bagenzi babo bari kwishyurwa bimurwa nabo noneho barabyisabira ,none byose ngo ni ibyo kugenzurwa.Cyakoze abatuye aha bo bavuga ko baheruka babigezwaho mu mushinga gusa bakaba barategereje bagaheba.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top