Imibereho y’abaturage

Rubavu: Barashima ubuvugizi bakorewe na TV1 bakubakirwa ikiraro

Photo

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa munani ni bwo TV/Radio1 yabagejejeho inkuru y’ihungabana ry’ingendo zambuka ikiraro gihuza umurenge wa Kanama n’uwa Nyundo yo mu karere ka Rubavu, ni nyuma y’uko abarimo gukora umuhanda ngo bari basenye iki kiraro mu rwego rwo kukivugurura ariko bigakorwa badateganyije ikindi cyaba cyifashishwa, bigatera igihombo abakifashishaga mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwavugaga ko butari buzi ari naho umuyobozi w’aka karere HABYARIMANA Gilbert yahereye abwira TV/Radio1 ko bagiye kubanza kuhagera bakabona kumenya icyo bagikoraho.

Amakuru TV/Radio1 ikesha abaturiye iki kiraro ni uko ubuyobozi bw’akarere buhageze ngo bwahise busaba abarimo kubaka iki kiraro kubanza gushaka inzira yaba yifashishwa, ndetse bigahita binakorwa kuri ubu aba baturage bakaba bishimira ko ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru bwatanze umusaruro.

Abakunze kwifashisha uyu muhanda uhuza akarere ka Rubavu n’aka Rutsiro ni abafite ibirombe by’amatafari n’abahinzi b’icyayi bose baza gupakirirwa n’imodoka zigombye kunyura kuri iki kiraro, ku buryo mu minsi itatu cyamaze kidakora ngo byari byabateje igihombo ariko kuri ubu bikaba byarasubiye mu buryo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top