Imibereho y’abaturage

Rubavu: Umuyobozi w’akagari yavuguruje minisitiri w’ubutabera.

Photo

Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nzeri 2019 umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kivumu mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yaburijemo irangiza ry’urubanza minisitiri w’ubutabera ubwe yasabye ko rwarangizwa kuko rumaze igihe kinini mu buryo bugaragaramo akarengane.

Ni urubanza rwaburanywe ku mitungo ifitwe n’uwitwa NTURANYENINKIKO Jean Paul ariko urukiko rukuru rwa Musanze rukaba rwaranzuye ko ari iya NTIBANYENDERA Laurent bityo igomba guhabwa abazungura be kuko we atakiriho.

Nubwo urubanza rwa nyuma kuri iki kirego rwaciwe n’urukiko rukuru rwa Musanze kuwa 26 Ukwakira 2018 ndetse rukanaterwaho kashe mpuruza Jean Paul ntiyigeze yemera kuva muri iyo mitungo ku neza, ndetse akomeza no kunaniza abahesha b’inkiko bazaga kurangiza urwo rubanza kugeza ubwo abo bana bahisemo kwiyambaza minisitiri w’ubutabera ngo abarenganure.

Mu ibaruwa TV/Radio1 ifitiye kopi itanga igisubizo ku busabe abo bana bagejeje kuri minisitiri w’ubutabera, yabagiriye inama yo gushaka umuhesha w’inkiko w’umwuga akabafasha kurangirizwa urubanza kuko nta yindi mpamvu igaragara yatuma batarangirizwa urubanza.

Kuri uyu wa tariki 20 Nzeri 2019 ,umuhesha w’inkiko w’umwuga Me MICOMYIZA Placide wari waje kurangiza urwo rubanza yitambitswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kivumu wavuze ko iby’iryo rangizarubanza atari yarabimenyeshejwe.

Nyamara uyu muhesha w’inkiko w’umwuga we avuga ko yatunguwe no kumva uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari avuga ko atamenyeshejwe iby’iryo rangizarubanza nyamara ku itariki 7 Nzeri 2019 yaramwandikiye abimuteguza, undi nawe akanamusinyira ko iyo baruwa ayibonye.

Aganira na TV/Radio1 umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kivumu KIBERINKA Etienne udahakana ko iyo baruwa yayibonye avuga ko impamvu yanze ko iryo rangizarubanza rikorwa ari uko mu ibaruwa yagejejweho bari batanze integuza y’iminsi itanu none bakaba baje iyo minsi yararenze. Ikindi kandi ngo n’uburyo bashaka kurangizamo urubanza we abona atari bwo kuko ngo hari ibitarasobanuka nubwo atavuga ibyo ari byo.

Aha rero ni ho humvikana igisa no kuvuguruza minisitiri w’ubutabera kuko ubwo yagezwagaho iki kibazo mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka yagisuzumye agihereye mu mizi akanzura ko urwo rubanza rukwiriye kurangizwa, none umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari we akaba avuga ko imwe mu mpamvu zituma atemera ko urwo rubanza rwarangizwa ari uko hari ibitarasobanuka.

Icyakora abagomba kurangirizwa urubanza bo bavuga ko hirya y’ayo mananiza akomeza kugaragara muri ibi bibazo byabo hashobora kuba hihisheyo ruswa kuko uwo baburanye ari umunyamafaranga ndetse ngo akaba afite n’ijambo mu buyobozi (bavuga ko ari muri komite y’abunzi b’akagari), ibi rero ngo bigashobora kumufasha gukomeza gukereza irangizwa ry’urubanza yatsinzwemo.

Twagerageje kuvugisha NTURANYENINKIKO Jean Paul ngo tumubaze impamvu adashaka kubahiriza ibyategetswe n’urukiko ntiyemera kutuvugisha ndetse n’abo mu muryango we badukumirira kure.

Gusa umuhesha w’inkiko wahawe inshingano zo kurangiza uru rubanza avuga ko rugomba kurangizwa kuko nta kindi kibazo kirurimo, akavuga ko agiye kongera kwandikira umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari amumenyesha iby’iryo rangizarubanza nk’uko yabimusabye ubundi agakurikiza inzira ziteganywa n’amategeko.



Andika / Soma Ibitekerezo 2
  1. Muhayimana Aphrodis

    Monday 23 September 2019

    Ahaaaa bene ngofero ntabwo tworoyewe rwose peee siho gusa akarengane kari ariko mana udutabare rwose

  2. Innocent

    Thursday 26 September 2019

    Ibi ntibyantangaza kuko mu nzego zo hasi urenganywa nta butabera abona ahubwo hashyigikirwa urenganya,wabijyana no muri RIB bakabiklassa sans suite,ntituzi niba Prezida wacu ariwe uzamanuka agakemura ibibazo byose biri mu gihugu;gusa ugaragaye mu makosa ajye abihanirwa bihe isomo n’abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top