Mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi bo mu karere ka Ruhango kuva ku b’ imidugudu kugeza ku b’ akarere yabaye kuwa gatatu tariki ya 04 Nzeri 2019 ,umuyobozi w’ aka karere Habarurema Valens yavuze ko nta muturage utishoboye udafite aho kuba uyu mwaka uzasiga atahafite kuko ngo ku bufatanye na bo iki atari ikibazo kigoye.
Yagize ati" Nta muturage wo mu karere ka Ruhango utishoboye udafite aho kuba uyu mwaka uzasiga atahafite. Ibi kandi twabishyize no mu muhigo w’ uyu mwaka."
Meya Habarurema yongeyeho ko abaturage babigizemo uruhare ndetse na ba nyir’ubwite bagashyiraho akabo iki kitari mu bibazo bikomeye kuko ngo abaturage bashobora kuzana ibiti ndetse bakanakora imiganda, akarere na ko kagatanga isakaro.
Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango butangaje ko bugiye gukemura burundu ikibazo cy’ amacumbi ku batayafite mu gihe TV na Radio One byagiye bikora inkuru mu bihe binyuranye muri aka karere zigaragaza abaturage batuye mu nzu zisa na nyakatsi, abandi na bo bakaba basembera bitewe no kuba inzu zabo zarasenywe n’ ibiza bakabura amikoro yo kongera kwiyubakira izindi.
