Imibereho y’abaturage

RUSIZI: Abaturage babwiye RIB ko babangamiwe n’abiyise "Abameni"

Photo

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruri mu karere ka Rusizi muri gahunda yo kwegera abaturage babasobanurira imikorere y’uru rwego ndetse no kwakira bimwe mu bibazo baba bafite bijyanye n’ubugenzacyaha. Umuvugizi w’uru rwego Mbabazi Modeste avuga ko nubwo muri buri karere uru rwego ruhakorera ariko hari abaturage baba batuye kure uvuye aho ibiro byabo biri bityo hakaba harashyizweho gahunda yo kubasanga mu tugari batuyemo hagamijwe kubasobanurira ndetse no kwakira ibibazo bireba RIB.

Mu murenge wa Nkungu aho RIB yatangiriye kwakira ibi bibazo by’abaturage ni hamwe mu hakunze kuvugwa abamamyi bakoresha ubushukanyi; haba kandi n’abiyise abameni bakunze kubeshya abaturage,bakabaka amafaranga babashukisha kubaha zahabu y’ibicupuri dore ko n’abafashwe mu bihe bitandukanye bagiye biyemerera icyaha . Ubwo baganiraga na RIB , bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuze ko abo biyise abameni batajya bafungwa igihe kirekire kuko bahita barekurwa nyamara bahemukiye abaturage. Mbabazi Modeste uvugira urwego rushinzwe ubugenzacyaha bw’u Rwanda asobanura ko impamvu ituma barekurwa ari uko haba habuze ibimenyetso bibahamya icyaha,gusa ngo hari nubwo umushinjacyaha afata umwanzuro wo kubafungura hagamijwe kujya bakurikiranwa badafunze.

Muri bimwe mu bibazo RIB yakiriye mu nteko z’abaturage harimo iby’urugomo ndetse n’ibyamakimbirane yo mu ngo. Umuvugizi w’uru rwego avuga ko muri uyu murenge wa Nkungu bakiriye ibirego 18 harimo ibyo bakiriye mu ruhame ndetse n’ababitanze mu ibanga basanze abagenzacyaha mu modoka za RIB.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top