Imibereho y’abaturage

Rusizi:Nyakabuye basenyerwa n’intambi za Cimerwa

Photo

Mu mwaka wa 2017 ni bwo abaturage bo mu kagari ka Mashyuza,ko mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi babwiye TV na Radio One ko babangamiwe n’ituritswa ry’intambi bikorwa n’uruganda rwa CIMERWA. Nyuma y’ubuvugizi bakorewe baje kwimurwa barubakirwa;mu mwaka 2018 bimurirwa muri izo babubakiye icyo gihe aho bari batuye hasigaye imiryango itandatu,yegereye hafi neza y’aha haturikirizwa izi ntambi.

Aba baturage bahasigaye baravuga ko batazi icyashingiweho ku buryo abandi bimuwe bo bakahasigara,kuri ubu bakaba bagaragaza ko iyo izi ntambi ziturikijwe zibasenyera inzu dore ko hari n’abajya gucumbika kure y’intambi bitewe n’uko inzu bari batuyemo intambi zazisenye izindi zigasatagururika.

Aba baturage bavuga ko bakomeje gutakira ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA bukababwira ko ikibazo cyabo bakirangije kuko bishyuye akarere ikiguzi cyose cy’ubutaka ndetse n’ibiburiho byose. Aba baturage ngo baje kwisunga ubuyobozi bw’akarere maze bwohereza abashinzwe kugena agaciro babarura imitungo yabo ariko kuva 2018 kugeza ubu ubuyobozi nta ngurane bwigeze bubaha bityo bakaba basaba ko bakwishyurwa bakimuha muri ako gace mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo butarajya mu kaga.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yatangaje ko ikibazo cy’aba baturage bamaze kukiganiraho bityo ko mu gihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri bazaba bamaze kubishyura imitungo yabo yangijwe n’intambi.

Aba baturage bavuga ko amasezerano ubuyobozi bwa CIMERWA bwagiranye n’akarere agaragaza ko ibyangombwa by’ubutaka bwabo bizegurirwa uru ruganda maze rugakoresha ubutaka bwabo ariko ngo batungurwa n’uburyo ubuyobozi bw’akarere butajya bubaha uburenganzira bwo kumvikana na CIMERWA kugeza naho iyo bagiye kubimura babimura nk’abatishoboye bagiye guhabwa ubufasha kandi bo bafite imitungo yabo ikegurirwa umushoramari.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top