Imibereho y’abaturage

Rusizi: RIB Yafashe umwalimu ukekwaho kuvuna umunyeshuri ukuboko.

Photo

Kuri uyu wa Gatatu umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda Mbabazi Modeste yabwiye TV na Radio One ko uru rwego rwafashe umwalimu ukekwaho gukubita umunyeshuri wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Murira akamuvuna ukuboko.

Ni nyuma y’amasaha make TV na Radio One bibagejejeho inkuru y’umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri GS Murira mu murenge wa Muganza w’akarere ka Rusizi, avuga ko umwarimu yari yabahaye umwitozo bakoraga mu matsinda,nyuma ngo abawutsinzwe abakubitisha igiti cy’umukoropesho,ageze kuri uyu kwizera Patrick amukubise inkoni imufata ku kuboko.Uyu mwana ngo yaje kujyanwa kwa muganga bababwira ko igufa ryavunitse barisimbuza inkomezangingo bakunze kwita "Tige" mu ndimi z’amahanga.

Umubyeyi w’uyu mwana Gumiriza Isron avuga ko abaganga bamubwiye ko akaboko k’umwana we katazongera gukora nkuko byari bisanzwe,bityo akaba asaba ko harebwa niba hari icyo amategeko ateganya k’umwarimu wateye umunyeshuri yigisha ubumuga bwa burundu maze umwana we akaba yahabwa ubufasha.

Muri iyi nkuru yahise mu makuru ya TV na Radio One kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019 umwarimu witwa Misago Jean Baptiste ukekwaho gukubita uyu mwana TV na Radio One byagerageje kumuvugisha kuri telephone ye igendanwa ariko ntiyitaba. Umuyobozi w’ishuri uyu mwana yigagaho Mujawayesu Zenie yatangaje ko na we yamenye ko umwarimu yacishije umunyafu kuri uyu munyeshuri maze akavunika,ngo yaje kujyanwa kwa muganga ku bufatanye bwa mwarimu n’ababyeyi ariko ngo nk’ubuyobozi bw’ikigo ntibigeze bita ku kumenya uko uyu mwana ameze kugeza ubu.

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Muganza witwa Gilbert we yavuze ko ikibazo cy’uyu mwana yacyumvise nkuko yumva andi makuru yose maze abwirwa ko ubwo uwo mwalimu yahanaga umunyeshuri ngo hari uko bitagenze neza ariko ngo umwarimu yarabikemuye.

Mu mezi ane uyu mwana amaze atiga afite iki kibazo nyuma yo kuva ku bitaro kuri ubu akaba arimo kwipfukisha ku kigo nderabuzima kimwegereye, ayo makuru yose bwaba ubuyobozi bw’ikigo yigagaho ndetse n’umuyobozi ushinzwe uburezi ku murenge barasa n’aho batashishikajwe no kugikurikirana ngo bamenye iherezo ryacyo dore ko n’umwarimu ushinjwa kuvuna uwo mwana wafashwe nyuma y’itangazwa ry’iyi nkuru, muri ayo mezi ane yakomeje akazi ke atitaye ku byabaye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top