Umuco

Ababyeyi bakundishe abana bato umuco wo gusoma no kwandika’’Minisitiri NYIRASAFARI’’

Photo

Minisitiri w’umuco na Siporo Nyirasafari Esperance arasaba ababyeyi gutoza no gukundisha abana babo umuco wo gusoma no kwandika ibitabo bakiri bato,kuko iterambere ry’igihugu rishingiye ku bumenyi buturuka mu kwandika no gusoma.Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 08 Nzeri 2019 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwandika no gusoma,ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe.

Uyu munsi mpuzamahanga wo kuzirikana kwandika no gusoma wizihizwa buri mwaka tariki ya 8 Nzeri , ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo,ahahuriye abarezi,abayobozi abanyeshuri ,n’abanditsi b’ibitabo.Ni ku nsanganyamatsiko igira iti ’’kwandika no gusoma mu ndimi zitandukanye,ni isooko y’ubumenyi’’.Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bavuga ko iyo bahaye umwanya igikorwa cyo gusoma ibitabo,bituma biyungura ubumenyi by’umwihariko mu ndimi.

Mu kwizihiza uyu munsi kandi hanahembwe abana babaye aba mbere mu turere tugize igihugu mu marushanwa yo kwandika,hahembwa umunyeshuri umwe muri buri karere. Bamwe mu babyeyi b’aba bana bahembwe bavuga ko kubigeraho ari uko nabo koko babigizemo uruhare,baba hafi abana mu myigire ngo ari na byo bikwiriye n’abandi bana.

Minisitiri Nyirasafari yasabye ababyeyi kumenya ko ari bo barimu ba mbere b’abana babo,bityo uyu muco wo gusoma no kwandika ari bo bakwiye kuwukundisha abana ndetse ko ari n’isoko y’ubumenyi abana bubakiraho imibereho.

Nyirasafari Esperance yashimye abanditsi b’ibitabo n’abandi baterankunga bafasha abana bakanabakundisha gusoma no kwandika, anavuga ko leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’uwo ari we wese wifuza guteza imbere uyu muco wo gusoma no kwandika.
Uyu munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika washyizweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO),ukaba warizihijwe bwa mbere mu mwaka wa 1967 hazirikanwa ku kamaro ko gusoma no kwandika mu mibereho ya muntu,ndetse n’umuryango mugari w’abatuye isi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top