Umuco

Gisagara: Nta mwana uzongera gusangira n’undi igitabo cy’ikinyarwanda.- ‘’Dr Isaac MUNYAKAZI’’

Photo

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi,aravuga ko mu gihe cya vuba biteganywa ko nta mwana uzongera gusangira n’undi igitabo,kuko ngo buri mwana wese wo mu Rwanda agiye guhabwa igitabo cy’ikinyarwanda ndetse n’icya mwarimu.

Mu gihe hamwe na hamwe mu bigo by’amashuri usanga ibitabo byo gusoma ikinyarwanda ari bike ugasanga abana batatu barasangira igitabo, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi aravuga ko ibi bigiye gucika buri mwana akabona igitabo cye. Yabitangarije mu karere ka Gisagara ubwo yari mu bikorwa byahariwe ukwezi wa cyenda,kwahariwe ku kuzirikana gusoma no kwandika,aho yavuze ko gushishikariza abana gusoma bakiri bato bigira akamaro cyane,kuko havamo ubwenge,ndetse no ku mwana watojwe uyu muco ngo iyo akuze abasha no gukora ubushakashatsi .

Ibi ariko ngo bibanzirizwa no kubanza ugakunda gusoma ururimi gakondo rw’ikinyarwanda. Dr Munyakazi yasabye ababyeyi,abarezi n’abana guha agaciro ururimi rw’ikinyarwanda bakumva ko ari ishema kurumenya,kurufuhira no kurusigasira,byaba ngombwa rukajya rwigishwa n’abanyamahanga bakora mu Rwanda nk’uko abanyarwanda nabo usanga bifuza kwiga indimi z’ahandi.

Aha Munyakazi yashimiye abafatanyabikorwa bumva agaciro k’ururimi rw’ikinyarwanda,bakanaherekeza muri gahunda yo guteza mbere imyigishirize y’ururimi rw’ikinyarwanda. Aha ku bufatanye na USAID ngo umwana wo mu Rwanda wese agiye guhabwa igitabo cy’ikinyarwanda giherekejwe n’icya mwarimu,ko nta gitabo kizongera guhurirwaho n’abana babiri kuko buri wese azaba afite icye,nubwo atavuze igihe bizatangirwa.

Avuga kandi ko hari n’umushinga VSO(Voluntary Service Overseas) ukorera mu turere dutandukanye mu bikorwa byo guteza imbere umuco wo gusoma binyuze muri gahunda ya ITEGURE GUSOMA ,byose ngo biri gutanga umusaruro ugamije kuzamura no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.

Kugira ngo kandi hashyirwe mu bikorwa ibyo iyo mishinga yunganira Leta ikora,Munyakazi Isaac avuga ko uruhare runini mu kugira ngo abana b’igihugu bakurane umuco wo gusoma ,bigomba guhera mu mashuri y’incuke,ababyeyi cyane cyane ari bo baha abana umwanya wo gusoma,babafasha,babakundisha gusoma banabagurira ibitabo ndetse banabacira imigani kuko ngo ari umuco mwiza wahozeho,ubakangura ibitekerezo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top