Umuco

Impaka ku myemerere gakondo n’imyemerere ya gikirisitu

Photo

Hari imvugo iba mu Kinyarwanda bagira bati “uwapfuye akuruta n’iyo ageze I kuzimu arakomeza akakuruta”, iyi ni imvugo isa n’ica amarenga ku mvano y’umuco wo kubandwa no guterekera yarangwaga cyane mu Rwanda rwo hambere, aho wasanga hari abantu babaga bararanzwe n’ibikorwa bihambaye bakiri ku isi na nyuma yo gupfa kwabo ugasanga hari abizera ko ubwo bushobozi bari bafite bushobora gukomeza kugira ububasha ku bakiri ku isi.

Abo barimo na Ryangombe rya Babinga ba Nyundo wari umuhigi w’umukogoto, ngo yari umuntu wakoraga ibitangaza kuri ubu ushobora kwita nka Maji (Magie) cyangwa se ubufindo, byatumye hari benshi bamubonaga nk’udasanzwe ku buryo na nyuma gupfa kwe bakomeje kujya bamwiyambaza binyuze mu nzira yo kubandwa.

Ibi ni ibikorwa byatangijwe n’imandwa za Ryangombe (ni abo twakwita nk’abagaragu be), nk’uko aba Nyabingi bo bitwaga abagirwa, nyamara nyuma biza gukwira muri rubanda usumbirijwe n’amage akayoboka inzira yo kwiyambaza abo bakurambere ngo bamufashe kubona intsinzi, ibintu bitasiganaga no kuraguza nk’uburyo bwo kubafasha kuvugana n’abo bakurambere.

Umusaza Nkundakozera Jean Bosco w’imyaka 72 y’amavuko yabaye umupfumu mu gihe cy’imyaka ikabakaba muri 30, aganira na TV/Radio1 yavuze ko mu bikorwa byo kuragura yahamagaraga “Nyabingi” ikivuganira n’uwaje kuraguza akayibwira ikibazo afite nayo ikamurangira intsinzi, akemeza ko nta bitekerezo bye bwite byabaga birimo.

Bamwe mu bakuze banabaye muri iyi myemerere yo kubandwa no guterekera bemeza ko abantu babaga barabyinjiyemo babaga bubashywe cyane muri rubanda yaba ku bizeraga ibyo bakora ariko n’abatarabyizeraga bakabyubaha kubw’ububasha bababonanaga kuko ngo babaga baziko aribo babagerera ku mana bakabavuganira.

Nyamara ariko iyi ni imyumvire yagiye ihinduka biturutse ku iyobokamana rivuguruye cyane cyane irya gikirisitu, Pasteur Bitonda Aloys umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR mu karere ka Musanze yatangiye uyu murimo mu 1987, yabwiye TV/Radio1 ko yahisemo gutera umugongo inzira yasanzemo ba se na ba sekuru yo kubandwa no guterekera kuko yasobanukiwe ko nubwo nabo babashaga kubonera ibitangaza muri iyo nzira ariko bitaturukaga ku Mana, ahubwo ngo bakaba baramenye ko Yesu Kirisitu ari we nzira nyakuri igera ku Mana.

Ibi ni byo byatumye hari benshi batera umugongo iyi myemerere ishingiye ku iyobokamana gakondo, batangira kuyifata nk’iy’ubuyobe, nk’uko abenshi kuri ubu ukunze gusenga bayita imyemerere ya gipagani.

Si rubanda gusa rwahinduye imyumvire kuri iyi ngingo kuko n’abari ku ruhembe rwayo bahindukiye, Nkundakozera Jean Bosco wo mu karere ka Musanze watuwe Nyabingi kuva akivuka akaza no kuba umupfumu imyaka hafi 30, ubu yahindutse pasiteri ahicaraga Nyabingi ahasimbuza kirisitu, avuga ko nta wamubwirije gukizwa ahubwo ngo ahagana mu 1992 yaje kubonekerwa n’abantu bane mu nzozi bakamusaba guhinduka kuva uwo munsi agahita akizwa ndetse akanatangira inzira y’ivugabutumwa akirimo kugeza ubu.

Ingingo y’imyemerere ni imwe mu zikunze kuzamura impaka nyinshi bitewe n’imyumvire cyangwa n’imyemerere ya Buri wese, gusa ku ruhande rwa Bamporiki Edouard, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco we ngo akabona bidakwiye kuba ikibazo kuko igikuru ari uko byose biganisha ku Mana, ati “Kuba umwe yakwiyambaza Nyabingi agana ku Mana undi akanyura kuri Yesu agana ku Mana ntibikwiriye kuba ikibazo kuko bose bagana ku Mana”.

Nubwo abenshi usanga bavuga ko imyerere ya gakondo ishingiye ku mbaraga zikomoka ku bakurambere isa n’iyacitse hari abemeza ko izo mbaraga zigihari nubwo ngo usanga abazifite bakunze kuzikoresha mu bibi gusa, n’uwo bashobora kuvura n’ubundi ugasanga ari uwo bari babiterereje.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top