Hari abantu batandukanye bavuga ko kwambara imyenda ikabije ubugufi ku bagore n’abakobwa ari ukwica umuco bikaba n’intandaro yo gukururira abagabo irari ry’ubusambanyi ,gusa hari n’abavuga ko kwambara imyenda migufi ntaho bihuriye n’ibyo byose .
Kwambara imyenda ikabije ubugufi by’umwihariko ku bagore n’abakobwa ntibikunda kuvugwaho rumwe yaba ababyambara cyangwa abababona hari ababishingira ku muco bakavuga ko byo atari iby’umuco w’i Rwanda ariko nanone hari abavuga ko ubyambaye nta kindi aba agamije kitari ukurimba no kugaragara neza nk’intego nyamukuru ya benshi iyo bambaye bakarimba cyane ko ngo benshi bashimishwa nuko hari abitaye kuri iyo myambarire ,icyakora aba bagore n’abakobwa batungwa agatoki nabo ubwabo ntibavuga rumwe kuri iyi myambarire bamwe barabishima ko ari iterambere ariko abandi barabinenga.
Abanenga ibi bavuga ko ikibabaje cyane ari uko hari n’abasigaye biyambarira utwo twenda dukabije ubugufi tuzwi nka " Mini " ntibanashyiremo akambaro k’imbere ubusanzwe katagomba kubura igihe cyose umuntu ari mu bandi.
Ministeri ifite umuco mu nshingano ivuga ko ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ari byo byagakwiye kugaragaramo cyane abambaye batyo .Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco Bamporiki Edouard avuga ko abantu benshi bambara bene iyo myenda batayijyanisha n’ahantu bagakwiye kuba bari. Ni ho yahereye atanga urugero rw’aho hari abambara imyambaro ikwiye kujyanwa aho bogera (Piscine) ariko bakagenda bayambaye bagiye no mu isoko ,uwakwambaye uw’urubiniro ngo yinjire mu tubyiniro "Boite de nuit" akawambara yigiriye mu muhanda cyangwa ahandi ahura n’abantu bari gukora ibihabanye n’ibyagenewe ’uwo mwambaro ngo ibyo ni byo bitera kubibazaho.
