Umuco

RWANDA: Kugira Rugamba Sipiriyani umutagatifu bigeze he?

Photo

Yanditswe na Jean de Dieu Kalinijabo

Umushumba wa Diyoseze gatolika ya Byumba Musenyeri Nzakamwita Sereviliyani uri muri komisiyo yihariye yashinzwe gukurikirana iby’urugendo rwo gushyira Rugamba Sipiriyani n’umugore we Mukansanga Daforoza mu rwego rw’abatagatifu aravuga ko gushyirwa muri uru rwego bibanza kwitondeshwa ku buryo bishobora no gufata imyaka 200.

Usibye Rugamba Sipiriyani n’umugore we Mukansanga Daforoza kandi, kugeza ubu kiliziya gatolika y’u Rwanda ivuga ko hari n’abandi bantu 30 mu minsi mike bazatangira kwigwaho kugira ngo harebwe niba bashyirwa muri uru rwego rw’abatagatifu ruri mu zihabwa agaciro kanini mu myemerere ya kiliziya gatolika.

Urwego rw’abatagatifu ruri mu zizwi kandi zihabwa agaciro gakomeye muri kiliziya gatolika.Abakomeye ku mahame y’iri dini banayazi neza bavuga ko abashyizwe muri uru rwego akenshi baba bararanzwe n’imigirire iboneye bakiri ku isi, ku buryo abasigaye bashobora kuyigana bikabafasha kurushaho kurangamira Imana.
Kiliziya gatolika yo mu bihugu byose ku isi ibyemera ityo ariko si byose byavutsemo abatagatifu.

Cyakora niba nta gihindutse u Rwanda narwo rushobora kujya ku rutonde rw’ibihugu bifite uyu mwihariko mu gihe umugambi watangijwe mu myaka itanu ishize wo kwinjiza muri urwo rwego Rugamba Sipiriyani n’umugore we Mukansanga Daforoza ugeze ku ntego zawo nubwo usobanurwa nk’ushobora gutinda.

Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita uyobora Diyosezi ya Byumba uri mu bakurikirana iki gikorwa avuga ko hagikusanywa amakuru ku matsinda abishinzwe harimo irishinzwe kugaragaza uruhande rwiza rw’ibyo yakoze kimwe n’irigamije kunyomoza ayo makuru n’irigomba kugenzura ibitangaza yaba yarakoze.

Uyu Rugamba Sipiriyani yamenyekanye nk’umuhimbyi w’indirimbo ziganjemo izihimbaza Imana n’izindi zivugwa nk’izari zibumbatiyemo ubutumwa bwiza kandi budasaza.We n’umugore we n’abana 6 bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi kandi nabo ngo mu gihe byaba byemejwe bazagirwa abatagatifu.

Nubwo ariwe wakomojweho bwa mbere ariko, Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita avuga ko hari n’urundi rutonde rw’abashobora gutangira gukorwaho igenzura kugira ngo harebwe niba bajya muri iki cyiciro.

Kugeza ubu abatagatifu bibukwa muri kiliziya Gatolika abenshi ni abakomoka mu bihugu by’iburayi na Aziya. Cyakora hari n’abandi bake bafite inkomoko muri Afurika yewe hano mu karere, barimo abahowe Imana bo muri Uganda.Ubusanzwe urugendo ruganisha ku butagatifu rubanzirizwa no gushyirwa mu cyiciro cy’umugaragu w’Imana hagakurikiraho umuhire n’urwego rwa nyuma ari rwo rw’ubutagatifu. Rugamba ubu ari mu cyiciro cy’umugaragu w’Imana.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top