Umutekano

Bugesera-Rilima: Abaturage barataka ubujura budasanzwe bw’imyaka yabo

Photo

Hari abaturage bo mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera bavuga ko ingamba zafashwe zo gutuma nta muntu usohoka mu rugo rwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID 19 zikomeje kubagiraho ingaruka bitewe n’inzara iri gutuma abantu bajya mu mirima y’abandi bakabibira imyaka .

Ni ikibazo aba baturage bavuga ko niba bakomeje guhura n’inzara , ubu bujura buri bwiyongere ngo kuko n’abatariba bari bwibe batitaye ku bihano bifatirwa umujura.

Ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID 19 zirakomeje abantu basabwa kuguma mu ngo zabo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ,ariko mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima ngo hari abaturage bari kwishora mu mirima ya bagenzi babo bakiba nk’uko uyu wahisemo gusarura ibijumba akabishyira mu rugo abihunza abajura abivuga. Uyu ngo yakoze ibyo nyuma yo gusanga iby’umuturanyi we barabirayemo bakabikura byose bakabimaraho.

Ni ubujura bavuga ko bushingiye ku nzara iterwa n’ibi bihe nk’uko uyu na we wahuye n’umunyamakuru avuye kurihirira umwana w’umuturanyi we bari bafashe yibye isombe(Imboga) abivuga. Ni isombe yerekana ukabona ko idafatika ariko ngo banyirayo bari banze kumurekura.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo cy’ubujura gica amarenga yo gufata indi ntera kuko n’abatarabikora ngo bari bubikore niba ibi bihe bigoye bikomeje, baravuga ko bigoye kwicara imbere y’abana bari kwicwa n’inzara udafite icyo kubaha ngo nibikomeza nabo barajya kwiba batitaye ku bihano biteganyirizwa umujura.

Kuguma mu rugo ni ubutumwa buri gutangwa ngo abantu birinde ikwirakwizwa ry’ iki cyorezo . Gusa hari abafite imitekerereze ihabanye n’amabwiriza yashyizweho bavuga ko aho kwicwa n’inzara bakwemera kwicwa n’icyorezo. Aha i Rilima ,ni igice gisa no mu cyaro ariko abaha ngo ntibashingira ubuzima bwabo ku buhinzi n’ubworozi gusa, kuko babifatanya no gushakisha bya buri munsi ,ari yo mpamvu bavuga ko inzara ibakomereye nubwo nta we urapfa ariko bo bakavuga ko hari abo iri bwice. Barataka mu gihe iyi ndwara nayo ikomeje kubica bigacika hirya no hino ku isi ari nako abanyarwanda bayandura nubwo ntawe irica .

Tariki ya 21 Werurwe 2020 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ibyumweru bibiri byo kwirinda ingendo zitari ngombwa no guhagarika ingendo rusange n’ahandi hose hahurira abantu benshi hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abatari bake hirya no hino ku isi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top