Umutekano

Burera: Urupfu rw’uwaguye mu biro by’umurenge rukomeje guteza impagarara

Photo

Urupfu rw’umuturage wapfiriye mu biro by’umurenge wa Ruhunde mu karere ka Burera amaze iminsi itatu ahafungiwe, rukomeje guteza impagarara mu baturage, aho abo mu muryango ndetse n’abaturanyi be basaba ko rwakorwaho iperereza ryimbitse hakamenyekana imvano yarwo dore ko bo ngo bakeka ko yaba yarishwe n’inkoni yahakubitiwe.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu ngo ni bwo umugabo witwa HABUMUREMYI Telesphore abaturanyi be bakundaga kwita Sina wari utuye mu mudugudu wa gashishori akagari ka Gatare mu murenge wa Ruhunde akarere ka Burera, yafashwe n’abashinzwe umutekano b’urwego rwa DASSO bamukuye iwe mu rugo.

Nyuma y’iminsi itatu afungiye ku biro by’umurenge ni ukuvuga kuwa gatandatu ngo ni bwo hatangajwe ko yapfuye. Umugore wa Nyakwigendera yabwiye TV/Radio1 ko nubwo atabashije kuganira n’umugabo we ngo amubwire ibyamubayeho mu minsi itatu yamaze afungiwe ku murenge ngo ibimenyetso yamubonyeho bigaragaza ko ashobora kuba yarakubiswe bikaba ari na byo byamuviriyemo urupfu.

Urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 32 wasize umugore n’umwana umwe w’imyaka 5, rukomeje guteza impagarara mu baturanyi be aho batunga agatoki ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhunde ko bukwiriye kubibazwa

MAJYAMBERE Didace umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Ruhunde yabwiye TV/Radio1 ko nta bisobanuro bihagije afite ku rupfu rw’uwo mugabo ngo wari usanzwe ari ku rutonde rw’abacuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga, ari na yo mpamvu ngo yari yatawe muri yombi agomba kujyanwa mu kigo cy’inzererezi kuko nta bimenyetso bihagije byo kumujyana mu nkiko bari bafite, nk’uko bisanzwe bigenda ku bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge ariko ntibabonerwe ibimenyetso bituma bagezwa imbere y’urukiko.

Mu gihe ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Ruhunde yemeza ko nubwo nta gihanga bafatanye uwo mugabo hari ibindi bimenyetso bamusanganye bigaragaza ko yari agicuruza kanyanga, abaturanyi be badahakana ko yigeze kuyicuruza bavuga ko yari amaze imyaka ibiri abicitseho nyuma yo kubifungirwa umwaka wose, bakemeza ko ubwo bazaga kumusaka muri iryo joro nta kintu bamufatanye ngo n’ibyo ubuyobozi buvuga ko iwe bahafatiye ibifuka birenga 20 bisanzwe byifashishwa mu kwikorera kanyanga ngo ari ibihimbano.

Aha ni ho aba baturage bahera basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umuturanyi wabo, ariko bakanasaba inzego z’ubuyobozi kujya zigengesera mu gukurikirana abatangwaho amakuru bashinjwa uburembetsi kuko ngo hashobora kuba na munyangire ishobora gushyirishamo abarengana, cyangwa bikaba byabangamira ubutabera ku bahutarijwe mu gikorwa kitiriwe guhangana n’ibiyobyabwenge.

Uwo wapfiriye ku biro by’umurenge si we wenyine wari wafashwe muri iryo joro kuko bari bafashwe ari babiri bombi bo mu mudugudu umwe, uwo wundi rero nyuma y’uko mugenzi we ashizemo umwuka ngo akaba yarahise ajyanwa muri “ Transit center” ibi bamwe bakunze kwita ibigo by’inzererezi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top