Umutekano

Dukorere abaturage neza,ushaka kubashuka ntazabona aho amenera- General Kazura.

Photo

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco KAZURA arasaba abayobozi bw’inzego z’ibanze gukorera baturage neza nk’uko bisabwa ,kugira ngo umuturage agire umutekano muri byose bityo ntihabe hagira ushaka kumushuka agambiriye guhungabanya umutekano.

Ni mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere nka Huye Gisagara Nyaruguru na Nyamagabe,hamwe na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano.

Ku iterambere ry’iyi ntara hatanzwe ibitekerezo mu bikorwa byunganira umuturage mu mibereho,aho uturere twagaragaje bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage muri iyi ntara birimo ubukene,abatagira aho baba ,ibibazo mu buhinzi n’ubworozi ari na ko hatangwa ibitekerezo no kwiyemeza kongera ingufu n’uburyo byo gukemura ibi bibazo.

PNG

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yabwiye aba bayobozi ko nta terambere rishoboka mu gihe abayobozi batize umuco wo gukunda abaturage,kubakorera neza no gufatanya nabo muri byose. Yasabye abayobozi gushyira hamwe n’abaturage bakabaha ibikorwa remezo baba bakeneye banabakemurira ibibazo bibangamiye imibereho yabo bityo ko nta washobora kubaca mu rihumye.

Aha umugaba mukuru w’ingabo avuga ko kwegera umuturage ari ukumurinda icyuho gishobora kwinjirirwamo n’undi agambiriye ikibi yitwaje ibyo umuturage atahawe n’ubuyobozi.Atanga ingero z’ibyabaye Nyabimata na Bweyeye ko bitari bikwiye bityo asaba ko habaho gushyira hamwe no gukorera abaturage ,ibi ngo bikozwe neza nta wabona aho amenera.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko umutekano ari wo musingi w’iterambere,bityo ugomba gushimangirwa n’ubufatanye.

Mu kwihutisha no guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage,Minisitiri Shyaka yasabye aba bayobozi gushyira umuturage ku isonga bikava mu ndirimbo bigashyirwa mu bikorwa,hamwe no gucunga neza imishinga igamije guteza imbere umuturage biherekejwe no kwirinda Ruswa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top