Umutekano

GASABO: Mukamazimpaka na basaza be bakatiwe gufungwa burundu

Photo

Kuri uyu wa gatanu urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Mukamazimpaka Shanitah na basaza be babiri igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa n’icyaha cyo kwica ku bushake, ubwo uyu mugore MUKAMAZIMPAKA yahamagaraga basaza be bagafatanya kwica umugabo we NDAHIMANA Callixte.

Ubushinjacyaha buvuga ko MUKAMAZIMPAKA yatumyeho basaza be babiri maze aba bagabo bamufasha kwica umugabo we akanaba muramu wabo mu rupfu rwababaje benshi kuko uko ari batatu bamufatiye mu buriri umugore afata amaguru musaza we umwe afata amaboko maze undi amutera inkota ihinguranya umufariso yari aryamyeho, barangije bamushyira mu modoka ye bajya kuyiparika kure y’urugo .

Mu rubanza rwatangiye rubera mu ruhame mu murege wa Kinyinya ubu aba bose uko ari 3 bakatiwe gufungwa burundu bakanatanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 10 z’amafaranga y’uRwanda ,aha umucamanza yabasomeraga mu isomwa abaregwa batari bitabiriye.

Imodoka ,amafaranga yari kuri konti n’ibindi bigomba kugabanywa ababyeyi bombi uwabuze umuhungu n’uwabuze umukwe ,ibi ntibyishimiwe na mba n’abo mu muryago w’uwishwe ari we NDAHIMANA Callixte , yaba se ,mushiki we na murumuna we bahuriza ku kuvuga ko bitari bikwiriye ko bagabana umutungo na nyina w’uwabiciye.

Ikindi abavandimwe ba nyakwigendera n’abaturanyi muri rusange bahurizaho ni ukuba YANKURIJE Marceline Nyina wa MUKAMAZIMPAKA nawe ngo yari akwiriye kuryozwa uruhare yagize mu iyicwa ry’umukwe we kuko abana be bakoreraga mu rugo rwe inama zo kwica uwo NDAHIMANA Callixte ndetse ngo bavuye no kumwica barabimubwiye ntiyagira amakuru atanga.

Mukapazimpaka Shanitah bigaraga ko akiri muto wanafataga igihe kinini ajya gusenga nk’umunyamasengesho , avuga ko yishe umugabo we amuhora kumuca inyuma.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top