Umutekano

Gasabo-Bumbogo: Barasaba ko hajya haraswa ababasambanyiriza mu ishyamba ku ngufu-Abagore

Photo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, baravuga ko bahangayikishijwe n’ishyamba ryiswe irya MINAGRI risa n’iryigaruriwe n’agatsiko k’amabandi asambanya abagore ku ngufu akanambura abarinyuramo.

Bashingiye ku buhamya bw’abarisambanyirijwemo, abariterewemo ibyuma n’abaryamburiwemo, abatuye muri aka gace barasaba ko abagize ako gatsiko baraswa bakicwa.

Abaturage baturiye iri shyamba, abafite imirima bugufi bwaryo n’abarinyuramo bavuga ko nta mutekano na muke urangwa muri iri shyamba riherereye mu mudugudu wa Gikumba, mu kagari ka Nyabikenke ho mu murenge wa Bumbogo y’akarere ka Gasabo. Umwe mu barisambanyirijwemo yabwiye TV/Radio1 ko yahuriyemo n’umugabo azi kandi ajya abona mu gace kazwi nko mu Izindiro, akamusaba gukuramo akenda k’imbere,amusambanya ku ngufu nyuma anamwambura igikapu yari afite.

Kimwe mu bisa n’ibihangayikishije ariko ngo ni uko abana b’abakobwa bo muri aka gace bakoresha iri shyamba nk’inzira ibageza ku kigo cy’amashuri kiri hakurya yaryo, abenshi ngo bafatwa ku ngufu hakabamo n’abatinya kubibwira iwabo ku buryo bamwe mu babyeyi bavuga ko nta mwana w’isugi ukihabarizwa, bagasaba leta ko abakora ibyo bakwicwa.

RUGABIRWA Deo, uyobora umurenge wa Bumbogo avuga ko mu nama bagiranye n’inzego za polisi n’ingabo bemeje ko bagiye kurushaho gukaza umutekano muri iri shyamba kandi ngo hari n’abatangiye gutabwa muri yombi bakekwaho ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uretse aha Bumbogo, hirya no hino mu mujyi wa Kigali haracyari bimwe mu bice abaturage batinya kunyuramo ndetse no ku manywa kubera impungenge z’umutekano wabo cyangwa kubera ibyabaye kuri bagenzi babo muri utwo duce. Polisi y’igihugu iherutse gutangaza ko mu mwaka ushize abantu 76 ari bo bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bwo kwambura abantu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top