Kuri uyu wa gatanu mu murenge wa Kinyinya hapfuye umugabo bivugwa ko yiyahuye, nyuma yaho umugore we amwangiye ko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kubera uburwayi yari afite bw’agakoko gatera SIDA .
Saa tanu za mugitondo mu Mudugudu wa Giheka mu kagali ka Kagugu ni mu murenge wa Kinyinya, ni ho uyu mugabo witwaga BUHAKE Théogene bivugwa ko yiyahuriye.
Bamwe mu baturanyi be ni bo bavuze ko amakuru yizewe bafite ngo nuko umugore we amaze iminsi yaramwangiye ko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi yari asanzwe arwaye Sida.
Twagerageje kuvugisha urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ngo rutubwire amakuru arambuye ku rupfu rw’uyu mugabo bivugwa ko yiyahuye, gusa kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru uru rwego rwavugaga ko bikiri mu iperereza batarabona amakuru ahagije.
