Umutekano

Gasabo: Kizito Mihigo yapfuye yinigishije amashuka-RIB

Photo

Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda Umuhoza Marie Michelle aratangaza ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yapfuye yiyahuriye aho yari afungiwe.

Mu gitondo ni bwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rigira riti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Marie Michelle Umuhoza uvugira urwego rushinzwe ubugenzacyaha yatangaje ko Kizito Mihigo yiyahuye akoresheje amashuka yari mu cyumba yararagamo ngo dore ko yayahambiye akavamo umugozi yaziritse ku idirishya nyuma akawinigisha.

Kuwa kane tariki ya 13 Gashyantare 2020 ni bwo TV1 yabagejejeho inkuru yuko umuhanzi Kizito Mihigo yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano zikamushinja ko yari agiye gutorokera I Burundi anyuze ku mupaka utemewe mu karere ka Nyaruguru.

Nubwo urwego rushinzwe ubugenzacyaha rutahise rwemeza ko rwashyikirijwe uyu muhanzi ,nyuma y’umunsi umwe tariki ya 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko Kizito Mihigo rumufite ndetse akaba akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Itangazo ribika urupfu rwa Kizito Mihigo ryasohowe na Polisi kuri uyu wa mbere risoza rivuga ko mbere yuko yiyahura tariki 15 na 16 Gashyantare 2020 Kizito yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Tariki ya 27 Gashyantare 2015 ni bwo Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Yaje gufungurwa tariki ya 15 Nzeri 2018 ku mbabazi yahawe na perezida wa Repubulika , afungurirwa rimwe na Ingabire Umuhoza Victoire n’abandi bagororwa 2138 nkuko byari byemerejwe mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 14 Nzeri 2018.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top