Umutekano

Gisagara: Ababyeyi baratabaza kubera abana batanu bashimutiwe i Burundi

Photo

Hari ababyeyi bo mu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara basaba leta kubavuganira bakagarurirwa abana babo batanu bavuga ko bashimuswe n’Abarundi ubwo aba bana ngo bari bari kwahira ubwatsi hafi y’umupaka mu gishanga cya Akanyaru hakaba hagiye gushira ukwezi batazi amakuru yabo.

Tariki ya 15 Kanama 2020 ni bwo aba bana bagiye kwahira nk’ibisanzwe maze basanga abantu bari bihishe muri iki gishanga b’abarundi ni ko guhita babafata barabatwara.

Gusa mu kubatwara ngo babanje gutuma no ku babyeyi babo ngo bazane amafaranga babarekure gusa ababyeyi bishatsemo amafaranga bagenda bajyanyeyo n’ubuyobozi na zimwe mu nzego z’umutekano,abari bafashe aba bana bivugwa ko harimo n’umupolisi,bahise batwara abo bana bose uko ari batanu ahantu hatazwi nkuko aba babyeyi babo babisobanuriye TV na Radio One .

Aba babyeyi basaba leta kubafasha hakagira igikorwa ngo abana babo bagaruke cyane ko babaheruka bafatwa hagiye gushira ukwezi batarongera kubabona.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko aba bana bafashwe bagiye kwahira ku ruhande rw’u Burundi,ariko nk’ubuyobozi ngo bavuganye n’ubuyobozi bwaho bukababwira ko bazashyikirizwa ubutabera bityo nta kindi ari ugutegereza. Gusa Rutaburingoga Jerome umuyobozi w’aka karere avuga ko bibabaje kuko bitari bikwiye nk’abantu basangiye urubibi kandi bahuriye kuri byinshi.

Nubwo bivugwa bityo, aba babyeyi bongeyeho ko bagendeye ku buhamya bahawe n’abahingaga mu gishanga,bavuga ko abo bana bashimuswe n’abari bihishe mu migano kandi ngo iyo migano iherereye ku ruhande rw’u Rwanda ku buryo abo bana batarenze umupaka.

Usibye kuvogera imipaka n’ubundi biba bisanzwe bibujijwe ,ubuyobozi bw’akarere buvuga ko muri iki gihe abaturage bakwiye kwirinda kuko bishobora no guha icyuho ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19. Ni muri urwo rwego aba babyeyi banahise ngo bacibwa amande y’ibihumbi 10 buri umwe kubera aba bana babo,nk’igihano cy’uko baba ari bo babohereje kwahira mu gishanga,aya mande akaba yanditseho ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo. Ni mu gihe bo bagitegereje ko bishoboka bakongera kubona aba bana babo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top