Umutekano

Gisagara: Amazina inzoga z’inyiganano zibatizwa buri munsi,imbogamizi mu butabera-Minisitiri BUSINGYE.

Photo

Mu gihe inzoga z’inyiganano zitemewe zihora zamaganwa n’ubuyobozi ku bw’ingaruka mbi ziteza mu baturage,Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye aravuga ko hari imbogamizi y’amazina zihora zibatizwa,bityo bikagorana mu gihe ayo mazina aba atarandikwa mu tegeko.Cyakora ngo kuzirwanya ntibizahagarara,ahubwo imbaraga zigenda ziyongera.

Ibinyobwa bifatwa nk’inzoga zikunze kwitwa iz’inkorano, mu dusantire cyane cyane ahafatwa nk’icyaro hamwe na hamwe usanga zicuruzwa nubwo inzego z’umutekano zikunda kuzihashya,kubw’ingaruka zirimo n’urugomo izi nzoga ziteza mu baturage.Mu kagali ka Kibilizi umurenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara, abaturage baheruka kuganira na TV na Radio 1 bavuga ko ikinyobwa bita igikwangari kidashobora kuhacika,bitewe n’ubuyobozi bw’ibanze bubifitemo inyungu.

Nubwo binywebwa ariko hari ababinywa nabo ubwabo bazi ingaruka mbi zabyo,bifuza ko byacika.Umwe mu batuye mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye,we avuga ko abinywa kuberako bihari mu buryo bugaragara,ariko biramutse bicitse nawe yajya anywa inzoga zemewe.

Ubwo yari muri aka karere ka Gisagara ,ministiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yasabye abaturage kwirinda bene izi nzoga z’inkorano.Gusa ariko aha avugako kuzirwanya bikibangamirwa n’amazina atandukanye zibatizwa burigihe,bityo bikajijisha ubutabera ,ariko kandi ngo ntibizabuza gukomeza kuzirwanya,ahubwo ingufu ziyongera bityo byaba byiza abaturage bazicitseho.

Usibye amazina ajijisha ubutabera minisitiri Busingye avuga ko inzego z’umutekano ndetse na bamwe mu baturage babangamirwa n’izi nzoga,bakunze kuvuga ko hari n’aho bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bazishyigikira ku bw’inyungu runaka bazibonamo,bityo kuzihashya burundu ahenshi bikaba bitari byashoboka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top