Umutekano

Gisagara:Barakeka imyuka mibi nyuma y’amabuye arimo kwiterura akagwa ku nzu

Photo

Uwitwa NSABIMANA Jean Pierre n’abaturanyi be batuye mu mudugudu wa Ramba akagari ka Kimana umurenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara baravuga ko bafite ubwoba nyuma y’aho bamaze iminsi babona amabuye batazi aho aturuka aza mu kirere akitura ku nzu,ndetse akanabangiriza.

Gusa bose bahuriza ku kuba ngo yaba aterwa n’imyuka mibi kuko ngo bashakishije babanje kugira ngo ni abayatera ariko baraheba ,ngo bakaza kubona yiterura ku butaka.
PNG

Uyu NSABIMANA Jean Pierre avuga ko amaze iminsi itatu yumva anabona amabuye amwiturira ku nzu nijoro ,ndetse na ruguru y’urugo rwe,agakeka ko ari abantu bari kuyatera.Gusa ngo yaje gusanga ibyo atekereza atari byo bitewe n’uko avuga ko yiboneye aya mabuye yizamura mu kirere,akongera akagwa cyakoze ngo ntawe akomeretsa.

Abaturanyi be ngo baje kureba ibiri kubera iwe,nabo bavuga ko aya mabuye bayabona bagashaka aho aturuka bagaheba bikabatangaza ,nabo bayobewe ibyo ari byo bigatuma bemeza ko ari ibyo bita ko ari imbaraga z’imyuka mibi.

Cyakora nubwo benshi bavuga ko ibi ari ubwa mbere babibonye, umubyeyi utuye muri aka gace uvuga ko afite imyaka 38 ngo na we ibintu nk’ibi byigeze kumubaho ariko biza kurangira ari amayobera.

Ibi kandi binemezwa n’umuyobozi w’aka kagari ka Kimana MUKESHIMANA Veneranda waje kureba ibyahuruje abaturage biri kuba muri uru rugo,ahamya ko na we yabyiboneye ariko byabaye iyobera ,mu mvugo ahurizaho n’abaturage be akavuga ko bishobora kuba ari imyuka mibi.Aha ngo nta kindi yakoze usibye kugira inama ba nyir’urugo yo kwegera abakuru.

Uko aya mabuye akomeza kuza barayatora bakayarunda hamwe ubu amaze kuba ikirundo kigaragara.Ubwo umunyamakuru wa TV na Radio One yabasuraga ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mata 2020 nyuma yo kuganira n’abaturage amabuye agera kuri atatu nanone yaturutse mu kirere yitura mu murima haruguru y’urugo rw’uyu muturage neza neza hafi y’aho umunyamakuru yari ahagaze.

Uretse gutegereza bakareba amaherezo yabyo ,kugeza ubu bwaba ubuyobozi bwite bwa Leta ,abaturage na nyir’urugo ngo nta kindi bakora, gusa ngo bikomeje gutya nyir’urugo we aravuga ko yakwimuka dore ko ayo mabuye yamaze kumwangiriza inzu ikaba isigaye iva bityo bakaba ari ho bahera bemeza ko ayo mabuye arimo imbaraga z’ibyo bita imyuka mibi.



Andika / Soma Ibitekerezo 1
  1. Niyonsenga elissa

    Friday 24 April 2020

    Ibi nibiki banyarwanda nyamara turugarijwe pe nigute amabuye yiterura akagwa kunzu?? Ibi ntibisanzwe njye ndumiwe🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top