Umutekano

Gisagara: Basigaye bihisha ubuyobozi bakanywera igikwangari mu ishyamba

Photo

Mu gihe inzego z’ubuyobozi zihugiye mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza asaba abantu kuguma mu rugo,hari bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rwanza umurenge wa Save ho mu karere ka Gisagara byabereye umwanya wo kwihisha ubuyobozi maze bakenga bakananywa inzoga zitemewe zitwa "igikwangari"babikoreye mu ngo no mu ishyamba. Aba baturage bavuga ko izi nzoga zishyigikirwa n’abayobozi b’imidugudu gusa bo barabihakana.

Umurenge wa Save ni umwe mu mirenge igize aka karere wakunze kuvugwaho kwenga inzoga z’inkorano zitemewe zihora zihigwa n’ubuyobozi kuko zica abaturage maze abo bazisanganye bagahanwa. Nubwo bimeze bityo ariko bamwe baracyihishahisha izi nzoga zanze gucika ku buryo ubu no muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya covid 19 bamwe basigaye bengera mu ngo maze bakanywera mu ishyamba.

Urugero ni nko mu kagari ka Rwanza,aho TV na Radio One byasanze abaturage batandukanye bakoraniye mu rugo rw’umuturage bari kunywa iki gikwangari kiba gifite ibara ry’umweru,gusa uwo batazi baramwikanga bagahita biruka bakajya kunywera mu ishyamba.

Bake mu bemeye ko kuganira n’umunyamakuru bamubwiye ko iyi nzoga bayinywa kuko iba ihendutse,ugereranyije n’iyo mu ruganda ngo batitaye kumenya icyo ikozemo. Ku rundi ruhande ariko bamwe mu baturage bavuga ko ibi bikwangari bibabangamiye kuko biteza urugomo ku babinyweye,ndetse n’ubujura aho bibwa amatungo n’imyaka,kubera gushaka amafaranga yo kujya kunywa ibi bikwangari ku babimenyereye.

Aha ariko aba baturage batunga agatoki inzego zo hasi mu buyobozi bw’umudugudu ko ari bo bahishira izi nzoga zitemewe ku bw’inyungu baba basangiye n’abazenga,ngo kuko bikorwa babizi bityo ubuyobozi bwo hejuru bwabwira abo mu mudugudu ko baza kuzisaka nabo bakaburira babandi bakazihisha. Nubwo aba baturage bashyira mu majwi abayobozi b’imidugudu,bo bavuga ko ntako batagira ngo bahashye izi nzoga,ahubwo zitizwa umurindi no kuba bafata abazenga bakabafatana n’ibimenyetso bakabajyana kuri polisi na dosiye igakorwa ariko mu minsi mike bakaba barabarekuye,noneho bakagarukana imbaraga.Aha bifuza ko bajya bahanwa nk’uko ngo bumva bivugwa ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save NTIYAMIRA Muhire David,avuga ko urugamba rwo kurwanya izi nzoga ari uguhozaho kandi zigenda zigabanuka ugereranyije n’uko byahoze,kuko abafashwe ngo babihanirwa.

Aha avugako hari abinangiye bagacunga ubuyobozi bakajya kunywera mu ishyamba ariko ngo aba barafatwa bagahanwa bakanigishwa,kandi ngo ibihano bizakomeza gutangwa nibadahinduka.Uyu muyobozi asaba abaturage kunywa inzoga zakozwe n’inganda zibarizwa muri Gisagara zemewe bakareka izi ziteza umutekano muke.

Mu minsi yashize ubuyobozi bwa rumwe mu nganda zenga inzoga y’ibitoki ku bufatanye n’akarere ka Gisagara buherutse gutangaza ko igikwangari kibangamye,kuko abaturage bazana ibitoki aho ku ruganda bakabibagurira ,nyamara bo aho batuye ntibagure inzoga zengwa n’uru ruganda zemewe ,ahubwo bakigira mu bikwangari,aho ngo hakwiye imbaraga mu kurwanya izi nzoga zitemewe kandi zangiza ubuzima bw’abaturage.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top