Umutekano

GISAGARA –MUKINDO: Abaturage babangamiwe n’intakoreka bo bita ibihazi.

Photo

Abatuye mu murenge wa Mukindo ho mu karere Gisagara,baravuga ko bahangayikishijwe n’abigize intakoreka bitwa ibihazi bishatse kuvuga abantu bananiranye mu myitwarire bahora babangamiye abaturage ngo si n’abaturage gusa kuko banabangamiye umutekano muri rusange dore ko bahora bakora ubujura mu ngo.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buravuga ko biterwa n’inzoga zitemewe banywa ariko ngo abagaragaye barahanwa.

Ni ikibazo cyanagaragarijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB muri gahunda yo kwegereza serivisi zarwo abaturage,aho bavuga ko bahora bibwa n’iri tsinda rizitura amatungo rikajyana kugurisha,ibihingwa mu mirima kongeraho n’urugomo ,nyamara ngo bizwi neza n’inzego z’umutekando ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Aha ariko abaturage bavuga ko kenshi biterwa no kudakurikirana abibye abaturage,cyangwa se kubafunga igihe gito bakabarekura ,bityo bigatuma abakora ibi bikorwa n’ubundi ngo bakomeza ibikorwa byabo no kwigamba ku baturage.

Jean Felix Rutaganda,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Mukindo avuga ko koko iki kibazo cy’ibihazi gihari ,ariko kandi ngo ni ingaruka z’inzoga z’inkorano, zituma uwazinyoye ngo yigira icyihebe cy’intakoreka kuva ku mudugudu kugera ku murenge.Gusa ngo nk’ubuyobozi burabazi kandi burabigisha ,abandi bakajyanwa kugororwa ku bw’amahirwe hakagira abagororoka.

Muri ibi bibazo byose byakiriwe,RIB yijeje abaturage kubibakurikiranira mu rwego rwo kurwanya akarengane.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top