Umutekano

Gisagara: Umugore arashinja Abayobozi kumujugunya mu kanyaru

Photo

Uwitwa Niyomuhoza Joselyne ucumbitse mu murenge wa Mugombwa ho mu karere ka Gisagara arashinja umuyobozi w’umurenge wa Mukindo na Dasso kumuhohotera bamufunga no kumushyira kuri Moto bakamujyana kumuroha mu kanyaru ariko ku bw’amahirwe ngo akivana mu ruzi.Mu gihe hashize amezi abiri bibaye ngo nta butabera yahawe,Umuyobozi w’uyu umurenge arabihakana avuga ko uyu mugore ngo yaba yarakubiswe n’umugabo we baraye barwana.

Uyu mudamu uvuga ko afite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi ngo yashakanye n’umugabo w’umunyarwanda babyaranye kabiri ngo batangira kubana nabi ku buryo anashinja umugabo we ko ari we wishe umwana babyaranye muto ,n’ umukuru ataramwemeraga,gusa urukiko rwategetse ko uyu mwana ahafite uburenganzira.

Nyuma y’urupfu rw’umwana muto nyina ashinja ko yishwe n’uyu se ku bushake ngo kuko atabashakaga,uyu mugabo ngo yaje guhungira muri Uganda ariko umuryango we ngo usigara utoteza umugore umubwira ko ava mu byabo akagenda bitewe n’uko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Gusa uyu ngo asanga ibi byarakozwe ku kagambane ko kugira ngo umugabo azagaruke aho ariko umugore adakomeza gukurikirana iby’urupfu rw’umwana.

Ubwo umugabo yahungukaga ,hashize iminsi mike ngo uyu mugore yashutswe ko bagiye kumurangiriza urubanza ,ari bwo avuga ko yatwawe nabi n’umukuru w’umudugudu n’abandi bantu ajyanwa ku murenge arafungwa,ngo bucya umunyamabanga nshingwabikorwa w,umurenge amushyira kuri Moto we na Dasso,bamujyana mu mugezi wa Akanyaru kumuroha.Kuva muri ayo mazi avugako yaroshywemo,ngo yakijijwe no kuba yarigeze kumenya koga.

Umuturanyi we aho acumbitse mu murenge wa Mugombwa avuga ko batunguwe no kubona uyu agarutse afite ibikomere.

Ibi ngo byabaye mu kwezi kwa kane uyu mwaka gusa ngo ntacyo inzego yiyambaje kuri iki kibazo zagize icyo zimufasha usibye kwa muganga,mu gihe avuga ko byamusigiye ubumuga ,aho yifuza ubutabera ku byo yita ihohoterwa yakorewe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge ushinjwa n’uyu muturage kumuroha mu kanyaru,Jean Felix Rutaganda avuga ko uyu muturage amubeshyera cyakoze ngo koko yamushyize kuri moto ye ngo yari amubwiye ko agiye kumwereka umurima umugabo we yamuhishe ,nyuma barawubura ngo baritahira.Ibyo gukubitwa cg ibikomere byamugaragayeho,avuga ko yabitewe n’umugabo we ngo bari baraye barwana.

Nubwo uyu avuga ko ntaho atagejeje iki kibazo harimo no ku karere,umuyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko batakizi ko ari icyo gukurikirana.

Kuri ubu uyu mugore avuga ko ari gufashwa n’abaganga akaba yitaba buri kwezi bitewe n’uko kwa muganga bamubwiye ko ibi bibazo yagize bishobora kuvamo ihungabana,ritewe n’uko usibye gukubitwa yaniciwe umwana aho uyu yemeza ko yishwe n’uwo mugabo babyaranye agahunga igihe gito akaba yaragarutse,ngo na byo bikaba byararangiye adakurikiranywe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top