Umutekano

Huye: Abagizi ba nabi bishe umuntu bamukase ijosi.

Photo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hepfo y’umuhanda mu mudugudu wa Mamba,Akagali ka Butare umurenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye, hatoraguwe umurambo w’umusore wishwe akaswe ijosi.Mu gihe ubwo TV na Radio 1 byahagerega uyu wishwe yari ataramenyekana,gusa hari hatangiye iperereza kuri uru rupfu.

Ni umuhanda w’igitaka uca mu ishyamba uturuka ahitwa ku mukoni werekeza ahitwa I mpare,hepfo y’uyu muhanda gato ni ho hasanzwe umurambo w’umusore wishwe,afite ibikomere mu ijosi.Uyu muhanda ngo si ubwa mbere ugaragayemo ibikorwa nk’ibi,kuko ngo haba hatabona kandi hakunze kuba inzererezi zitegera abagenzi mu nzira kugeza ubwo n’abawukoresha kuri moto ngo batinya kuwugendamo mu masaha akuze ya nijoro.

Aha bifuza ko hashyirwa amatara awuboneshereza nk’umuhanda ukoreshwa cyane n’abava ndetse n’abajya mu mujyi wa Huye, ku bw’umutekano wabo no guca uru rugomo ngo rukunze kuhaba.

Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru,uyu musore yari ataramenyekana inkomoko,cyakoze inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha bari batagiye iperereza kuri uru rupfu,nk’uko twabitangarijwe na Umuhoza Marie Michelle uvugira urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB ).

Kubera ko uyu muhanda ari umwe mu yikoreshwa cyane n’abaturage bafite akazi mu mujyi wa Huye ,hakaba ari no mu ishyamba ,aba baturage bavuga ko ari byo biha icyuho ubugizi bwa nabi ngo bukunze kuhabera,ari yo mpamvu bifuza ko uyu muhanda byibuze washyirwaho amatara.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top