Umutekano

Huye: Abataramenyekana bishe umusaza banamutwara inka 6

Photo

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere mu kagari ka Shori, umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye,Abantu bataramenyekana bishe batemaguye Ndabunguye Vincent bakundaga kwita Butoya ,banamutwara inka ze esheshatu ubwo yari aragiye mu kabande.

Abaturanyi be babwiye TV na Radio One ko uyu musaza wari mu Kigero cy’imyaka 57 bamuherukaga aragiye ku mugoroba bakaza gutungurwa no kumva mu gitondo ko yabonetse yiciwe mu kabande ndetse n’ibikoko byatangiye kwangiza umurambo nk’uko bivugwa n’abamugezeho mbere ubwo bari batabajwe n’umuryango we nyuma yo gutegereza ko acyura amatungo bagaheba.

Abakoze ibi ntibahise bamenyekana gusa hari gukekwa ko ubwo bugizi bwa nabi bwaba bwakozwe n’abitwa abasheretsi b’amatungo babihuza nuko ejo ku cyumweru wari umunsi w’isoko.

Umuyobozi w’umurenge wa Gishamvu Nkubana Vianney avuga ko umurambo w’uyu musaza watwawe ku bitaro gukorerwa isuzuma ibindi ngo bikaba biri mu iperereza.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwicungira umutekano no kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bitewe n’ahantu mu kabande uyu yari aragiye,ndetse no gutangira amakuru ku gihe.

Ubwo TV na Radio One byatunganya iyi nkuru nta nka n’imwe mu zo uyu wishwe yari aragiye yari yakabonetse,gusa muri zo harimo imbyeyi zasize inyana ntoya mu rugo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top