Umutekano

Huye : Abaturage bahisemo kurarana n’amatungo kubera abajura.

Photo

Abatuye mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye baravuga ko basigaye bararana n’amatungo kubera ubujura bwabamazeho utwabo.Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rurizeza aba baturage ko mu gihe cya vuba aba bajura baba bafashwe.

Aba baturage bagaragaza uburyo aha babayeho mu bwoba bwo gutinya ibisambo kandi bizwi byabamazeho ibyabo bipfumura inzu,byiba amatungo,ibituma hari abasigaye bararana n’amatungo kugira ngo batayiba.Ibi babigaragarije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ubwo rwabegerezaga Serivisi zarwo hakirwa ibibazo bitandukanye birebana n’ubutabera,akarengane n’ihohoterwa.

Aha kimwe mu bibazo byabajijwe harimo ko aba baturage barembejwe n’ubujura bukorwa n’abantu baba bazwi,aho ngo bifuza ko itegeko rihana abajura ryakongera ibihano bagenerwa,kuko n’ubundi ngo bafungwa igihe gito,nyuma bakarekurwa bakikomereza ibikorwa byabo.

Mu guhumuriza aba baturage ubuyobozi bwa RIB mu karere ka Huye bwijeje aba baturage ko mu gihe cya vuba aba bajura bafatwa.Eulade umuyobozi wa RIB mu karere ka Huye ariko,asaba abaturage na bo kunganira inzego z’umutekano bakajya batanga amakuru y’abakekwa bagafatwa.

Octave Nsabyamahoro ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge wa Ruhashya avuga ko hari urutonde rw’abakekwaho ibyo byaha, ariko ngo bizeye ko ku bufatanye n’inzego bazafatwa bagahanwa kuko rwagejejwe ku karere no kuri RIB.

Henshi muri iyi ntara y’amajyepfo usanga abaturage badasiba gutaka kwangirizwa ibyabo n’insoresore ngo zigize ibyihebe kandi zizwi no mu buyobozi,nyamara bakababazwa n’ibihano byoroheje bahabwa iyo bafashwe,aho abaturage bifuza
ko icyaha cy’ubujura na cyo cyagenerwa ibihano bigaragara, bityo hakabaho abatinya kwishora mu bujura,maze abaturage na bo bakabona umutekano wabo n’uw’ibyabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top