Umutekano

Huye:Abaturage barakaye bahagarika ibikorwa bya WASAC kubera kutabishyura(Ivuguruye)

Photo

Abaturage batuye mu kagari ka Sovu umurenge wa Huye ho mu karere ka Huye,kuri uyu wa kane biriwe bahagaritse ibikorwa byo kubaka ikigega cya Wasac biri gukorwa n’abashinwa mu mbata (intangiriro) z’umusozi wa Huye.Ibi ngo babitewe n’uko barambiwe kubeshywa ko bazishyurwa ingurane y’ibyabo babeshywe ariko bagategereza bagaheba.

Munsi y’umusozi wa Huye ahari kubakwa ikigega cy’amazi,ariko cyubakwa n’abashinwa kuri uyu wa kane byari byahinduye isura aho abaturage barakaye bagatambika igiti mu muhanda babuza imodoka kuzana ibikoresho kuza gukora iyi mirimo nk’ibisanzwe.

Ibi ngo barabiterwa n’uko ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC muri Nyakanga umwaka ushize ngo cyababariye imitungo yabo aho bubakaga iki kigega nyamara bakishyura bamwe abandi bagasigara ngo bakomeza kwizezwa kwishyurwa gusa kwihangana ngo kuri ubu bakaba bari babirambiwe.

Ibi kandi byatumye n’abakozi bubakaga iki kigega,babura ibikoresho byo gukoresha uyu munsi bitewe n’uko byakumiriwe n’aba baturage.

TV na Radio One byashatse kumenya impamvu aba baturage baba badahabwa ibyabo nk’uko babariwe, Yaba ubuyobozi bw’ikigo cya WASAC ishami rya Huye,n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye ntibitabaga Telefoni mu nshuro zose twabashatse,gusa aba baturage bo bifuza guhabwa amafaranga y’ingurane y’ibyabo,ngo bakareka kongera gutambamira ibi bikorwa.Cyakora ngo si ubwa mbere ibi bibaye gusa ngo barabakanze babwirwa ko uzongera kuvuga iki kibazo mu itangazamakuru azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top