Umutekano

Huye: Abaturage bongeye guhagarika ibikorwa bya WASAC ku ngufu

Photo

Abaturage bo mu kagali ka Sovu umurenge wa Huye ho mu karere ka Huye,bongeye guhagarika ibikorwa bya WASAC,aho banze ko bataba itiyo y’amazi yanyujiwe mu mirima yabo ikabangiriza imyaka bizezwa kwishyurwa ariko ntibikorwe.

Aba baturage bavuga ko mu gucukura uyu muyoboro hari imyaka wagiye ugonga biba ngombwa ko ibarwa bizezwa kwishyurwa nk’ingurane. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura Wasac n’ubuyobozi ngo bari babijeje ko tariki ya 16 Kamena 2020 bari kuba barabishyuye,gusa ngo si ko byagenze harenzeho ukwezi bidakozwe bityo babonye nta gikozwe kandi abandi baje gusiba uyu muyoboro banangiza n’ibindi bikorwa byabo ,bahitamo kubahagarika.

Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Huye buravuga ko kwishyura aba baturage biri mu nzira kuko ibisabwa byose byujujwe kandi byasinywe bityo ko hari icyizere cy’uko bazishyurwa bidatinze nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iri shami rya WASAC I Huye.

Si ubwa mbere ibi bikorwa bya Wasac muri aka gace bihagarikwa n’abaturage,kuko no mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ahubakwaga ikigega cy’amazi , hari abahakoreye igisa n’imyigaragambyo batambika igiti mu muhanda ugana kuri iki kigega na none bahagarika imirimo yakorwaga bitewe n’uko iki kigo Wasac cyari cyaratinze kubishyura ingurane y’ibyangijwe ahubatswe iki kigega,gusa nyuma baza kwishyurwa imirimo irakomeza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top