Umutekano

Huye: Arakekwaho gutahana abagore babiri yagera mu rugo akicamo umwe

Photo

Mu kagari ka Bukomeye umurenge wa Mukura ho mu karere ka Huye,haravugwa umugabo waraye wishe umugore mu bo bivugwa ko bari basangiye mu kabari ngo bagatahana akaza kwicamo umwe.Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rutangaza ko uyu mugabo afungiye kuri statio ya RIB I Ngoma mu karere ka Huye,mu gihe iperereza kuri iki cyaha rikomeje

Abaturanyi batabaye ubwo uyu mugabo yicaga umwe mu bagore bari basangiye ngo harimo uwo bagiye kuryamana ,n’undi wamumutereteraga (abaturanyi bagererenya n’umusheretsi we),bavuga ko byamenyekanye ubwo yabagezaga mu rugo akabanza kujya kubazanira inzoga bahanywera,ni bwo uyu wateretwaga bafitanye gahunda yo kuryamana yaje gucika agasohoka,maze uwo mugabo (Abaturage bavuze ko yitwa Leandre) yagaruka akabura wa wundi agahita yica uwamumutereteraga wari wasigaye aho mu nzu.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru avuga ko Uyu Alexandre akurikiranyweho icyaha cyo kwica, kuri ubu akaba afungiwe kuri Station ya RIB ya Ngoma mu karere ka Huye mu gihe iperereza rikomeje.

Nubwo uyu mugore yiciwe mu murenge wa Mukura, ngo yaturukaga mu wundi murenge wa Gishamvu akaba yari asanzwe ari umucumbitsi utishoboye. Mukuru we avugako hakenewe ubutabera nyabwo,ndetse n’ubufasha bwo gushyingura uyu muvandimwe we wiciwe muri aka kagari.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top