Umutekano

Huye: Barakajwe nuko ubushinjacyaha bwarekuye abakekwaho kwica umusaza

Photo

Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Sholi umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye baravuga ko batunguwe n’ifungurwa ry’abantu babiri bakekwagaho kwica umusaza mu minsi ishize bamwiciye mu kabande bakanamwambura inka esheshatu yari aragiye.

Tariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo TV na Radio One byabagejejeho inkuru y’umusaza wishwe n’abantu batahise bamenyekana bakanamwambura n’inka esheshatu zaje gufatirwa mu murenge wa Mata ho mu karere ka Nyaruguru zigasubizwa umupfakazi wasizwe n’uwo musaza. Icyo gihe abazifatanywe n’abandi bashyizwe mu majwi bahise batabwa muri yombi hatangira iperereza ku rupfu rw’uyu musaza.

Cyakora bidateye kabiri,babiri mu bo abaturage bari baketse batunguwe no kubona bahita barekurwa nyamara bari batanzweho amakuru ,kandi ko atari ubwa mbere bafungirwa ibi byaha n’ubudi bakarekurwa ibyo aba baturage bibaza icyaba kibyihishe inyuma.

Aba baturage bavuga ko muri abo harimo n’uwigeze kwica umuntu amuciye ururimi ariko yafungwa nyuma agafungurwa none n’ibi byaha bakekwaho byo kwica uyu musaza bakaba bafunguwe bityo bakibaza niba harabuze ibimenyetso cyangwa se baba batorotse ubutabera.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB avugako bo icyo bakoze ari dosiye koko ibashyikiriza ubushinjacyaha,bityo ibindi byo kubarekura ari bwo byabazwa .

Faustin Nkusi uvugira ubushinjacyaha bukuru yabwiye TV na Radio One ko kuri iyo dosiye hafunzwe abantu bane,ariko urukiko byabaye ngombwa ko ruba rurekuye babiri by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze,bityo ko nta kibazo byagakwiye gutera abaturage.

Nubwo bimeze bityo ariko aba baturage bunzemo ko aba barekuwe muri aka gace barimo kugenda bigamba haba k’uwabatanzeho amakuru ngo bafungwe no ku muryango wa Nyakwigendera ibyo bafata nk’ibishobora guteza ibindi bibazo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top