Umutekano

Huye: Barataka ubujura buciye icyuho nyuma yo gusenyerwa ingo

Photo

Mu gihe bamwe mu batuye umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye bavuga ko bibasiwe n’umubare munini w’ibisambo byiba bitewe no gutegekwa gukuraho ingo z’imiyenzi n’imbingo,ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba bwo buravuga ko ahubwo ari igisubizo kuko abajura n’imibu byabuze aho byihisha.

Kudasinzira bamwe ngo bahora bahangayitse muri uyu murenge wa Tumba bityo bakavuga ko babiterwa n’ubujura bwiyongereye,bw’abitwikira ijoro bakaza kubiba babasanze mu ngo.

Abaturage bavuga ko ubujura bwiyongereye nyuma y’aho ubuyobozi bubasenyesheje ingo nyinshi muri aka gace zari zubakishije imiyenzi n’imbingo,bavuga ko bigamije kwimakaza isuku aho basabwe kubakisha ingo ibikoresho birambye.Aha ngo umubare w’ibisambo biturutse hirya no hino byahise byiyongera kuko ngo byoroherwa no kwiba mu nzu zitariho ingo.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Tumba buravuga ko ibyakozwe ari isuku no kugira umurenge ukeye,utoshye kandi utunganye nk’uko ari mu gace k’umujyi kandi wunganira Kigali ndetse ko ahakuwe imiyenzi hazaterwa imbuto, imboga n’ubusitani bizafasha abaturage.

Ubuyobozi bwongeyeho ko iki gikorwa kinagamije guhashya ibisambo ndetse n’imibu,ngo byihishaga mu miyenzi n’imbingo n’ibindi bihuru.Migabo Vital,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba avuga ko nta bujura bwari bwahagaragara nyuma y’uko hatangiye gushyirwa mu bikorwa iyi gahunda.

Ni kenshi uyu murenge wa Tumba wakunze kuvugwamo ubujura buciye icyuho burimo gutobora amazu no kwambura abaturage ; gusa kuri iyi nshuro ho bamwe bavuga ko ubu bujura bwatijwe umurindi no kuba ingo zakingirizaga inzu z’abaturage zaratemwe bigaha abajura kwisanzura bityo bakavuga ko hatagize igikorwa bishobora gufata indi ntera.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top