Umutekano

Huye: Barwaniye inzoga z’imodoka yakoze impanuka bamwe barakomereka.

Photo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu muhanda Huye-Kanyaru mu murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye,imodoka yari ipakiye inzoga yafungukiye mu nzira zimeneka mu muhanda abaturage barazirwanira biteza urugomo rwakubitiwemo umwe icupa mu mutwe agakomereka.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukura busaba abaturage kujya batabara nk’uko biri mu muco nyarwanda,aho kwihutira gusahura ibinyabiziga bikoze impanuka.

Mu ikoni riri hafi neza y’ahitwa ku kibuye cya Shari ni ho iyi modoka yari ipakiye inzoga yagiriye ibibazo nyuma yo gufunguka maze zimwe zigatakara mu muhanda zikameneka ,nk’uko bamwe mu baturage bayibonye babivuga.Nyuma ngo ni bwo abaturage bahise bahurura batanguranwa no kunywa izi nzoga ari nako birukira mu myaka abandi ari nako batwara inzoga.Usibye abakomeretse byoroheje muri uku kurwanira inzoga,Hari abavuga ko bakubiswe n’abasahuraga izi nzoga,ndetse n’uyu TV na Radio One byasanze yakubiswe icupa mu mutwe,ngo nyuma yo kubabuza kwirukankana inzoga bamunyurira mu myaka ihinze hafi y’ahabereye impanuka.

Cyakora umushoferi w’iyi modoka yavuze ko iyo Police itahaba,n’izasigayemo abaturage bari kuzimaramo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana Ngabo Fidele avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaha y’igitondo,ariko uwakomerekeye muri uku kurwanira inzoga yivuje,gusa agasaba abaturage kujya batabara bagatanga ubufasha bukenewe ahabaye impanuka,aho kwihutira gusahura.

Nyuma y’ibi hari urugo abaturage bashinjaga ko rwasahuriwemo izindi nzoga barwuzuyeho basaba ba nyira rwo gukingura ariko we akababwira ko nta zihari,aho mu ma saa tanu benshi bari bagitegereje banze gutaha.Uyu ariko ukaba ari umuco unengwa n’ubuyobozi bw’umurenge.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top