Umutekano

Huye-Kinazi : Umuturage yandikiye Minisitiri asaba ubuhungiro

Photo

Umuturage witwa Hirwa Ephron utuye mu murenge wa Kinazi ho mu karere ka Huye yandikiye Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu asaba ubuhungiro. Uyu muturage avuga ko yanditse iyo baruwa nyuma y’aho ubuyobozi bumuranduriye imyaka bucamo umuhanda no gukomeza gutotezwa n’ubuyobozi bw’akagari yitwa igihazi.Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi buravuga ko uyu muturage yari yahinze mu nzira bityo ko ibyakozwe kwari ukugira ngo bahasubize uwo muhanda.......

Atuye mu kagali ka Gitovu mu mudugudu wa Nyarugunga,aravuga ko yaranduriwe imyaka banyuza umuhanda mu murima we bikozwe n’umuganda ku itegeko ry’umunyamabanga nshingwabikowa w’akagari ka Gitovu.Ni umuhanda wanyuze munsi y’isambu ye ukagarukira imbere gato.

Intandaro y’ibi yise guhohoterwa ngo ni urubanza yari afitanye n’umugore we bareganye mu nkiko ashaka gatanya ariko urukiko rukabyanga,maze ubuyobozi bwo bugashaka kubagabanya bitandukanye n’umwanzuro w’urukiko nk’uko abisobanura.

Aha ni ho yahereye yandikira inzego zitandukanye atabaza ,ahereye ku karere ka Huye,kugeza ubwo yandikira Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu ,ibaruwa igaragaza ko asaba ubuhungiro yagejejwe muri minisiteri tariki ya 17 Werurwe 2020 nkuko bigaragara kuri Kopi TV na Radio One bifitiye kopi (Copie).

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kinazi buvuga ko impamvu uyu muturage yaranduriwe imyaka,ngo ari uko yari yahinze mu nzira y’abaturage bityo biba ngombwa ko hasubizwa umuhanda nk’uko Uwamariya Jacqueline umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinazi yabivuze .

Nubwo uyu muturage avuga ko yahohotewe atategujwe ndetse n’uyu muhanda ngo ukaba ntaho werekeza ugarukira hirya ye gato ahandi ari amashyamba n’imisozi,ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi bwo bwemeza ko yabibwiwe akanga kubyikorera bityo bituma bishyirwa mu bikorwa n’imbaraga z’ubuyobozi zikoresheje abaturage mu muganda.Naho kwandikira inzego asaba ubuhungiro,ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abifitiye uburenganzira.

Inkuru irambuye kuri TV1..............



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top