Umutekano

Huye: Mu rugomero rwa WASAC hongeye kugaragara uwapfiriyemo(Ivuguruye)

Photo

Mu cyuzi cyifashishwa n’uruganda rwa kadahokwa mu gutanga amazi mu mujyi wa Huye,hagaragayemo undi muntu bivugwa ko yiyahuye, abahaturiye bavuga ko abaye uwa 6 upfiriyemo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma uyu mugore wiyahuye yakomokagamo, buvuga yari afite ikibazo cyo mu mutwe.

Mu mpera z’ukwezi kwa kane 2020 , TV na Radio One byabagejejeho inkuru kuri uru rugomero ruturukamo amazi akoreshwa n’abatuye umujyi wa Huye anyuze mu ruganda ruyatunganya rwa Kadahokwa ,icyo gihe rwari rwiyahuyemo umugabo waturukaga mu murenge wa Gishamvu ngo waje agasiga ibyangombwa imusozi ngo bazabimuhere abo mu rugo iwe. Icyo gihe yavanywemo amaze iminsi itatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020 ni bwo hongeye kubonekamo undi mugore wiyahuye wari usanzwe atuye mu kagari ka Kaburemera mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye we wagaragaraga areremba hejuru y’amazi.

Umwe mu barinzi b’uru rugomero avuga ko atari ubwa mbere yari aje kugerageza kuhiyahurira ntibikunde bakamubuza akaba abaye uwa gatandatu uburiye ubuzima muri iki cyuzi.

Aha ariko basanga ubuyobozi bwagakwiye kwigisha no gukangurira abaturiye uru rugomero kurwirinda bitewe n’uko ari uruvamo amazi abantu bakenera ko atari aho kwidagadurira cyangwa kwiyahurira.

Mutsindashyaka Alphonse, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma avuga ko mbere yo kwiyahura, mu rukerera uyu mugore yabajije isaha umugabo we amubwira ko hari aho ashaka kujya arabyuka aragenda nyuma ni bwo yongeye kugaragara muri uru rugomero yapfuye.

Abaturiye aha babona umuti waba uwo kuzitira no kurinda uru rugomero ariko na none ngo bigasa n’ibigoye bitewe n’ubunini bwarwo rwabaye nk’ikiyaga.Gusa ubuyobozi bw’uruganda rwa kadahokwa bwo busobanura ko hakenewe imbaraga zo gusobanurira abaturage kwirinda hanatekerezwa icyo gukora nyuma.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Huye na wo ukora kuri uru rugomero buherutse kubwira TV na Radio 1 ko buzumvikana n’indi mirenge ihurira kuri iki cyuzi,maze abaturage bakigishwa akamaro kacyo no kukirinda mu buryo bushoboka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top