Umutekano

Huye-Tumba: Arashinja irondo ry’umwuga kumukubita akaba arembeye mu bitaro

Photo

Uwitwa Eric NZAMURAMBAHO utuye mu murenge wa Tumba akagari ka Mpare,ubu arwariye mu bitaro bya kaminuza CHUB i Huye,aho avuga ko yakubiswe akanajugunywa mu mugina n’abanyerondo b’umwuga.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Tumba mu rukerera, bambutse bakajya I Mpare mu rugo rw’ uyu Eric,baramubyutsa na we abyukana inkota ngo akeka ko ari ibisambo byamuteye,ariko asanga ni abanyerondo n’umuyobozi w’akagari ari bwo yasabwe ko binjira mu nzu akabyanga,bimuviramo gukubitwa abacitse ngo baza no kumuterura bamujugunya mu muringoti muremure aravunagurika ,nk’uko yabisobanuye ubwo TV na Radio One byamusangaga kwa muganga ahambiriye amaguru ategereje kubagwa.

Ahabereye ibi ,abaturanyi bavuga ko n’ubusanzwe iri rondo ryitwa iry’umwuga ngo rikora nabi bitewe nuko ngo mu barigize harimo n’ibisambo,kuri ubu ngo birutwa n’uko ryahoze rirarwa n’abaturage basanzwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba Vital Migabo,avuga ko uyu ari umwe mu bakekwagaho inzoga zitemewe,bityo ngo irondo ryagiye rigiye gusaka asohokana inkota nubwo ngo ntawe yayikubise,nyuma arahunga agwa mu mugina ari ko kuvunika gusa ngo ntawamukubise.Gusa asaba abakora irondo nabo gukora kinyamwuga ukosheje agahanwa kugiti cye.

Si ubwa mbere muri aka kagari havugwa urugomo rukorwa n’abanyerondo,kuko no mu kwezi kwa 11 umwaka ushize , abanyerondo batari ab’umwuga bakubise uwari utashye nijoro bimuviramo gupfa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top