Umutekano

Huye: Umubyeyi arakekwaho kwiyicira umwana we.

Photo

Mu mudugudu wa Gahenerezo,akagari ka Rukira umurenge wa Huye ho mu karere ka Huye,haravugwa umubyeyi witwa MUKAREMERA Immaculée w’imyaka 32 ukekwaho kwiyicira umwana we w’ukwezi kumwe dore ko abaturanyi bavuga ko atari ubwa mbere yari agerageje kumwica. Polisi yo iravuga ko ukekwa yayibwiye ko umwana yaba yazize imiti ivura ubuheri yajyaga amuha,ariko ngo hatangiye iperereza.

Nk’uko bivugwa n’abaturanyi harimo n’umuyobozi w’uyu mudugudu,urupfu rw’uyu mwana muto w’umukobwa rwamenyekanye mu ijoro ryakeye,aho ngo batabajwe bagasanga amaze gupfa.Uyu mubyeyi nyina umubyara asanzwe afite abandi bana babiri b’abahungu,ngo nubwo yababwiye ko ari imiti yamuhaye,haracyekwa ko yaba yamwishe ku bushake cyane ko ngo atari ubwa mbere abigerageza ngo kuko ni kenshi yakunze kuvuga ko yamubyaye atamushaka,aho bari baherutse no kumumwambura arimo agerageza kumujugunya mu bwiherero nk’uko abaturanyi bakomeza babisobanura.

Harakekwa ubusinzi ndetse n’uburaya by’uyu mubyeyi ,ko ari byo byaba byamuteye gukora iki gikorwa abaturanyi bavuga ko kigayitse.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara CIP Sylvestre TWAJAMAHORO avuga ko mu makuru y’ibanze uyu mugore yavuze ko uyu mwana we yari asanzwe amuha imiti y’ubuheri,bityo ngo nijoro yayimuhaye nyuma akangutse ngo amwonse asanga yapfuye,aho yaketse ko umwe mu bandi bana be b’abahungu bararanaga ari we waba wamuryamiye agapfa.Gusa ngo iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza urupfu uyu mwana yazize.

Uyu mubyeyi urukiko ruramutse rumuhamije iki cyaha bikagaragara ko yaba ari we wiyiciye umwana yabyaye,umuvugizi wa Polisi avuga ko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu,ariko kitarenze imyaka irindwi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top