Umutekano

Huye:Umusore yagaragaye amanitse mu giti yapfuye

Photo

Mu mudugudu wa Kigarama akagari ka Nyakagezi umurenge wa Huye ho mu karere ka Huye,mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 27 wari umanitse mu giti cya avoka.Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruravuga ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane koko niba uyu yiyahuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere,abantu bari benshi bagiye kureba umusore wagaragaye amanitse mu mugozi yapfiriye mu giti cya avoka mu kabande. Intandaro yo kwiyahura kwe abaturanyi bavuga ko ngo mbere uyu musore hari ibyo yasabaga nyina gukura mu nzu ngo bijyanye n’amarozi,aho yajyaga avuga ko nibitahava aziyahura. Ngo nyuma y’uko ejo bamubonaga ari muzima nta kibazo bongeye kumubona amanitse mu giti cya avoka mu gitondo yapfuye.

Byabaye ikibazo kumumanura mu giti,bitewe n’uko abo mu muryango we bari bahunze abandi baturage bo banze kumukuramo ,aho ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahendahendaga abaturage ngo bamanure uwo murambo bakanga ahubwo bakiruka ngo batinya ibyabakukiramo.

Bitewe n’uko abo mu muryango we bari bahunze bihishe batahagaragara ,byabaye ngombwa ko nyina umubyara we wabashije kuboneka ari we wuriye igiti akaba ari we umumanura.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry avuga ko kuri ubu hari gukorwa iperereza ku rupfu rw’uyu musore ngo hamenyekane koko niba uyu yiyahuye.

Umurambo ukimara gukurwa mu giti bikozwe na nyina umubyara wajyanwe kwa muganga gukorerwa isuzuma.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top